Nyuma ya guverinoma, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ubu nacyo cyahakanye ibirego bivuga ko hatangiye guhiga ba ofisiye bakomoka mu gice bavuga Igiswahiri nyuma yo kwigarurira igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu kw’Ingabo za M23 / AFC.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Kamena, mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa FARDC yamaganye impaka z ‘”ibinyoma” zigamije, kurangaza ingabo, no kubiba amacakubiri mu gisirikare.
General Sylvain Ekenge yagize ati: “Mu by’ukuri, izi ni impaka z’ibinyoma. Umuntu wese yinjiye mu gisirikare nk’umukorerabushake, kandi buri wese yirengera ibikorwa bye ku giti cye. Iyo ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, abayobozi bahana abakoze icyaha ku giti cyabo. Ntibashobora kuza kutubwira ba ofisiye bavuga ururimi rw’Igiswahiri bibasirwa, oya!”
Yaboneyeho gushimangira kandi ko hatafashwe gusa ba ofisiye bo muri kariya gace gakoreshwamo Igiswahili nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
Gen. Ekenge akomeza agira ati: “Hariho n’abasirikare bakuru baturutse mu turere dukoreshwamo izindi ndimi ubu bafunzwe. Rero, iyo uvuze ko ba ofisiye bavuga ururimi rw’Igiswahili bibasiwe n’igisirikare, umuntu ubata muri yombi akomoka mu karere ki? General Jules Banza, umugaba mukuru w’ingabo, akomoka muri kariya gace. Uwabanjirije uwamubanjirije yakomokaga mu karere ki? Turi mu mpaka z’ibinyoma zirimo gukorwa cyane cyane kugirango zirangaze ingabo kandi ziteze amacakubiri muri zo.”
Umuvugizi wa FARDC yifashishije uru rubuga, ari kumwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, asaba abahanga mu itangazamakuru kurwanya iki gikorwa.
Guverinoma, ibinyujije ku muvugizi wayo, Patrick Muyaya, nayo yahakanye ibyo birego ku wa Mbere ushize mu kindi kiganiro n’abanyamakuru. Patrick Muyaya yamaganye kandi “gushaka kubiba nkana” amacakubiri mu baturage ba Congo.




