b91a6cfd486ababbe86066cebc1ac926

FARDC yibasiye ibindi birindiro bya M23 muri Kisimba n’indege

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 28 Nzeri, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarashe ibirindiro bibiri bya AFC / M23, ku misozi ireba Mpety muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru yanemejwe na M23 yavuze ko iki gitero cyasenye burundu ikiraro cya Mpety.

Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko drone yanyuze mu kirere cyo muri kariya gace ahagana mu ma saa yine za mu gitondo mbere yo kumva ibisasu bya bombe.

Amakuru avuga ko abahitanwe n’ibi bitero by’indege kugeza ubu bataramenyekana, ariko ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace.

Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko mu gihe kirenga ibyumweru bibiri, abashinzwe umutekano muri Pinga bakomeje gutangaza inyeshyamba za AFC / M23 ziri kongera ingabo n’ibikoresho mu gace gakikije Mpety hagamijwe kugaba igitero ku mujyi w’ingenzi.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, abinyujije kuri X yanditse ati: “Kuri iki Cyumweru mu gitondo, indege n’imbunda za rutura z’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zibasiye kandi zisenya ikiraro cya Mpeti.”

Yongeyeho ko gusenya burundu iki kiraro bibangamira cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Teritwari ya Walikale.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *