Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2024,rwategetse ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, agakurikiranwa afunze.
Uyu mugabo akurikiranweho gusebanya akoresheje imiyoboro ya YouTube yakoreraga kimwe no ku rubuga nkoranyambaga rwa X; ibyatumye aregwa n’abantu batandukanye.
Mu bamureze nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze ubwo yaburanaga ku wa Kabiri harimo abahanzi Mugisha B?njamin ’The Ben’ na Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, cyo kimwe n’abarimo Muyoboke Alex na Bahati.
Ubushinjacyaha mu gutanga ingero z’imvugo zisebanya za Sengabo, bwagarutse ku magambo yagiye avuga kuri The Ben buvuga ko uregwa yigeze kuvuga ko ubukwe bw’uyu muhanzi n’umugore we, Uwicyeza Pamela buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.
Bwavuze kandi ko uregwa yigeze kuvuga ko The Ben agomba kumusaba imbabazi ndetse akanamuha n’amafaranga, ngo bitaba ibyo “bikazarangira muzimije.”
Hagaragajwe kandi amagambo y’ivangura yakoreshejwe n’uregwa, ubwo yavugaga ko umuhanzi Bahati yashatse umugore mubi kandi w’umukene, ngo amuciye kuba ari Umu-diaspora.
Undi byagaragajwe ko yavuzeho amagambo agayitse ni Meddy, aho yakoresheje imvugo zitaboneye nko kuba ngo hari umukobwa “yaririye muri gheto…” n’andi magambo akojeje isoni.
Kuri uyu muhanzi kandi Fatakumavuta, yavuze ko “Meddy ni umugabo wemeye gukubitwa n’umugore we”, ibyo ubushinjacyaha bwise kumusebya.
Uregwa ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, yavuze ko n’ubwo aregwa ibyo yavuze kuri The Ben, Muyoboke, Meddy, Noopja na Bahati; ubwo yafatwaga yasanze abagenzacyaha baragize ikirego icyabo, ku bw’ibyo akavuga ko hari ikibyihishe inyuma.
Fatakumavuta yavuze ko ubwo yari mu ibazwa umugenzacyaha wamuhataga ibibazo yahamagawe agahabwa amabwiriza y’icyaha kigomba kongerwa mu byo akurikiranyweho.
Yavuze kandi ko ibishingirwaho mu kumurega hari abavuze ibibirenze, aho yatanze urugero rw’ibyagiye bivugwa n’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago, ngo wagiye yita abantu Abahutu, ariko ntakurikiranwe.
Fatakumavuta yoherejwe gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.



