Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yasabye amahanga ubufasha mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR.
Ni ubusabe uyu munyapolitiki yatanze mu ijambo rijyanye n’umunsi w’ubwigenge bwa RDC yagejeje ku banye-Congo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena.
Ejo ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga, ni bwo RDC izizihiza imyaka 65 imaze ihawe ubwigenge n’Abakolini b’Ababiligi.
Iki gihugu icyakora kiracyugarijwe n’ibibazo bitandukanye, birimo umutekano muke umaze imyaka ibarirwa muri 30 mu burasirazuba bwacyo.
Leta y’u Rwanda yakunze kugaragariza amahanga ko uriya mutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari wo nyirabayazana y’umutekano muke wo muri Congo ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari.
Umuryango w’Abibumbye na wo ugaragaza FDLR nk’ikibazo ku mutekano w’akarere, ndetse akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi muri uriya muryango, mu mwanzuro wako wa 2773 kasabye ko FDLR isanzwe ikorana n’Ingabo za Leta ya RDC gusenywa.
Mu mwaka ushize Kinshasa n’u Rwanda ubwo byari mu biganiro bya Luanda, mu nzira zo gusinyana amasezerano yo gufatanya gusenya FDLR, gusa iyo gahunda birangira ipfuye ku munota wa nyuma.
Icyakora ingingo y’uko uriya mutwe ugomba gusenywa inakubiye mu masezerano y’amahoro Kigali na Kinshasa biheruka gusinyana ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Fayulu asa n’ukomoza kuri aya masezerano, yavuze ko RDC atari yo ikwiye kuryozwa FDLR, asaba amahanga ubufasha bwo gukemura ikibazo cy’uriya mutwe.
Yagize ati: “Turasaba abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga kubahiriza umwanzuro 2773 w’akanama k’umutekano ka Loni, mu gukemura ikibazo cya FDLR kidakwiye kuryozwa Congo kandi bakavuga ibintu uko biri.”
Fayulu kandi yunzemo ko igitero avuga ko RDC yagabweho kidakwiye kwitwa “ingamba z’ubwirinzi”, nk’uko bigaragara masezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC.
Aya masezerano aha RDC umukoro wo gusenya FDLR, yabirangiza u Rwanda na rwo rukavanaho ziriya ngamba rwashyizeho mu rwego rwo kwirinda ko umutekano warwo wahungabanywa.




