Fayulu yazanye Perezida Kagame mu mpamvu Tshisekedi ashaka guhindura itegeko nshinga

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitwaje Perezida Paul Kagame amugaragaza nka nyirabayazana yo kuba Perezida Félix Antoine Tshisekedi ashaka guhindura itegeko nshinga.

Tshisekedi amaze iminsi yaramaramaje avuga ko azahindura itegeko nshinga rya RDC avuga ko ryateguriwe mu mahanga.

Yongeye gushimangira uwo mugambi ubwo yari mu ntara ya Tanganyika, n’ubwo atawushyigikiwemo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Mu bakunze kwitambika uyu mugambi harimo umunyapolitiki Martin Fayulu watsinzwe na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2018 ndetse n’ayo mu Ukuboza 2023.

Uyu mugabo ukunze kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yongeye guteguza Félix Antoine Tshisekedi ko umugambi we wo guhindura itegeko nshinga.

Ni Fayulu washinje Tshisekedi kugurisha burasirazuba bwa RDC kuri Perezida Paul Kagame, akavuga ko guhindura itegeko nshinga biri mu rwego rwo kugira ngo amwegurire burundu kiriya gice.

Yagize ati: “Félix Tshisekedi yemeje ibyo abenshi bavugaga: Yagurishije uburasirazuba bwa Congo kuri Kagame.”

Yakomeje agira ati: “Guhindura itegeko nshinga kwe gufite intego itatu; gusiga uburasirazuba mu maboko ya Kagame, guca intege Ituri ndetse no gushinga ubutegetsi bw’igitugu mu burengerazuba”.

Fayulu yongeye kuburira Tshisekedi, amubwira ko yibeshya.

Usibye Fayulu, abanyapolitiki nka Moise Katumbi, Joseph Kabila, Delly Sesanga n’abandi benshi bakomeje kwamaganira kure ibyo guhindura itegeko nshinga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *