e70a4b91-2bb9-4562-8853-86d51ff0c7f7

FDA yahagaritse inzoga yitwa “Ubutwege”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga yitwa Ubutwege, nyuma yo gusanga itujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga inzoga zituruka ku bimera.

Mu itangazo yashyize hanze, Rwanda FDA yavuze ko Ubutwege, ikorwa n’uruganda INEZA Ayurvedic Ltd ruherereye mu Karere ka Musanze, yarenze ku bipimo by’ubuziranenge biteganywa n’amabwiriza ya RS 344:2023, kandi ikorwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri tangazo rigira riti: “Abacuruzi b’inzoga yitwa Ubutwege mu gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye.”

Rwanda FDA ishingiye ku Itegeko Nº 003/2018 rishyiraho imikorere y’iki kigo, yasabye abaturage guhita bareka kunywa iyo nzoga, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Yongeyeho ko abaranguza Ubutwege bagomba kwakira izo basubizwa n’abacuruzi, bagafasha mu kuzigarura ku ruganda rwazikoreye.

Uruganda INEZA Ayurvedic Ltd narwo rwategetswe gushyiraho uburyo bufatika bwo kwakira neza inzoga zizagarurwa, hagamijwe kwirinda ko zakongera gusubira ku isoko.

Rwanda FDA yibukije abaturage ko uburenganzira bwo gukora no gushyira ku isoko inzoga bugengwa n’amategeko, kandi ko inganda zigomba kubanza kwemezwa n’iki kigo mbere y’uko ibicuruzwa byazo bijya mu maboko y’abaguzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *