Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kugaragaza ko badafite ubushake bwo kwitandukanya na FDLR no kureka gukorana na yo, mu gihe ari kimwe mu bintu bisabwa mu Masezerano ya Washington bigomba kubanza gushyirwa ku ruhande ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.
Minisitiri w’itumanaho ndetse akaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, kuwa Gatandatu yongeye kujya kuri X, yemeza ko FDLR ari urwitwazo ruganisha ku mutungo kamere wa Congo.
Muyaya yagize ati: “FDLR: Urwitwazo rw’iteka! Ese aba FDLR bahunze u Rwanda mu 1994, bashobora guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 32? Oya!”
Umuvugizi wa Leta yakomeje agira ati: “Iyo turebye uruziga rwo kwigarurira u burasirazuba bw’igihugu kuva mu 1997, u Rwanda, papa, n’abahungu barwo, cyane cyane RCD, bigaruriye intara ya Kivu y’Amajyaruguru imyaka myinshi. Kuki batigeze bahagarika ikibazo cya FDLR? Hagati ya 2009 na 2020, FARDC yakoze ibikorwa byinshi bya gisirikare, yonyine cyangwa hamwe na RDF, byo kurwanya FDLR, harimo no kwica umuyobozi wabo ndetse no gucyura ibihumbi by’abarwanyi babo mu gihugu cyabo, u Rwanda”.
Patrick Muyaya uvuga ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda asa nk’ugaragaza ko nyuma y’imyaka 32 yaba itakiriho, ni we wivuguruje ashyira ahagaragara ukuntu hakozwe ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe kuva muri za 2009 kugeza ejobundi muri za 2022, ukaba wakwibaza niba bararwanyaga baringa.
Patrick Muyaya yagiye kure avuga ko ndetse muri iki gihe, u Rwanda rugenzura ibice by’igihugu FDLR iherereyemo, ariko inzira y’amahoro nirangira, “ruzavuga ko ikibazo cya FDLR gikomeje”.
Ati: “Ukuri n’uko FDLR: ni zahabu, coltan, n’umutungokamere wose ugwiriye muri kariya gace k’igihugu cyacu, impamvu nyazo z’intambara.”
Iyo wumvise ibitangazwa n’abayobozi ba Congo wibaza impamvu bemeye kurwanya FDLR mu biganiro bitandukanye bagiranye n’u Rwanda, haba i Doha na Washington, kandi bazi ko uyu mutwe utakiriho. Ushobora no kwibaza uti ese ubundi FARDC yabasha FDLR? Cyangwa se, yaba iyirwanyiriza iki kandi bahuje ingengabitekerezo?!




