FDLR ntiteye ubwoba u Rwanda “Minisitiri Mushikiwabo Louise”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba umuvugizi wa leta aravuga ko FDLR ntawe iteye ubwoba ku buryo yabuza u Rwanda gusinzira. Ibi akaba yabitangaje ubwo yari imbere ya Sena y’u Rwanda.
Minisitri Louise Mushikiwabo avuga ko bidashoboka ko umutwe urwanya leta y’ u Rwanda FDLR watera u Rwanda nubwo avuga ko u Rwanda rugomba gushyira ingufu nyinshi mu guhangana na FDLR kurusha Repubulika iharanira demukarasi ya Congo(RDC).

mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Muri iki kiganiro nk’uko yari yabisabwe na komisiyo ya politiki muri Sena y’ u Rwanda, Minisitiri Louise yasobanuye amahame n’ inkingi politiki mpuzamahanga y’ u Rwanda igenderaho ariyo kubaka igihugu gifite amahoro n’ umutekano, kugendera kundangagaciro z’ ubunyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kubaka umutekano muri politiki y’ ububanyi n’ amahanga.
Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga yakomoje ku kibazo cy’ umutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo avuga ko uretse ikibazo cy’ u Burundi na politiki y’ imbere mu gihugu ubundi nta kibazo cy’ umutekano kiri mu karere.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko imibanire y’ u Rwanda na RDC wagiye utera imbere anavuga ko ibihugu byombi bidakwiye guterera agati mu ryinyo ku kibazo cya FDLR ashimangira ko u Rwanda arirwo rukwiye gushyira ingufu nyinshi mu kurwanya FDLR kurusha RDC.
Yagize ati: “ Guhera muri 94 ibibazo hagati ya RDC n’ u Rwanda byagiye bibonerwa umuti, nubwo ikibazo cy’ interahamwe kitarabonerwa umuti nagirango nibutse ko iki kibazo kitari icya RDC yonyine….kugirango rero umuntu arangize ikibazo cy’ interahamwe ziri muri Congo birasaba akazi karenze igihugu cya Congo. Ntabwo ari ikibazo cya gisirikare si nuko FDLR ishobora guhungabanya cyangwa igaterwa u Rwanda ibyo byo ntibishoboka ariko guhagarika imitekerereze y’ abantu biragoye.”
sena
Abagize inteko ya sena y’u Rwanda

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko kugira ikibazo cya FDLR gikemuke burundu ari urugamba rutoroshye kuko bigoye kumenya imipaka y’ imitekerereze ariko avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubishyiramo ingufu cyane cyane rwifashishije abaruhagarariye mu bindi bihugu.
Ikibazo cy’ u Burundi gikomeje gutokoza umutekano mu bihugu byo mu karere Minisitiri Mushikiwabo abona umwanzuro wafashwe n’ u muryango w’ Afurika yunze ubumwe wo koherezayo abakuru b’ ibihugu bitanu bakaganiriza mu genzi wabo kucyo ibiganiro byafasha bizagira icyo bikora kuri iki kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *