FDLR si ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda- Amb. wa DRC muri UN

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye (UN/ONU), Georges Nzongola-Ntalaja, avuga ko FDLR atari ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda, ahubwo kuba rwayigarukaho mu gihe rushinjwe gufasha M23 byaba ari urwitwazo rwo gushaka kwikubira amabuye y’agaciro ya RDC.

Ibi Ntalaja yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, habaye ibiganiro ku guhangana n’ubucuruzi butemewe n’amategeko mu mitungo kamere, bigira uruhare mu guhembera amakimbirane muri RDC.

Yagize ati ” FDLR si ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda, ni urwitwazo rwo gushaka kwikubira amabuye y’agaciro y’igihugu.”

Ambasaderi Ntalaja yasabye ko ibihugu 15 bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gashyigikira urugendo rw’akarere mu gushaka amahoro muri RDC.

Ku bwe, asanga ibi bikwiriye kugendana no gufatira ibihano abantu b’imbere mu gihugu no hanze yacyo biba umutungo kamere w’igihugu, kandi buri gihugu mu karere kikabasha gukemura ibibazo gifitanye n’umutwe urwanira muri Congo.

Ku rundi ruhande, Intumwa yungirije y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Robert Kayinamura, yagaragaje ko kuba umutwe wa FDLR ukomeza gukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikibazo gikomeye, ku buryo hakwiye gushyirwaho uburyo butuma urangizwa burundu.

FARDC iheruka gutangaza ko FDLR itakiriho, ko nta kibazo iteye u Rwanda. Ni mu gihe ishinjwa gukorana n’izo nyeshyamba mu guhangana na M23. Ibi birego Congo irabihakana nk’uko na Kigali yabigenje ku gufasha M23.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. FDLR si ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda- Amb. wa DRC muri UN
    Mbivuge mbisubiremo DRC/FARDC niba mushaka amahoro mubanze murwanye mwirukane FDRL(yo ni abanyarwanda) then mureke M23(bo ni abanyekongo)
    ariko se ni gute mucumbikira abaturutse ahandi mugashaka kwirukana abanyagihugu?

  2. FDLR si ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda- Amb. wa DRC muri UN
    Mbivuge mbisubiremo DRC/FARDC niba mushaka amahoro mubanze murwanye mwirukane FDRL(yo ni abanyarwanda) then mureke M23(bo ni abanyekongo)
    ariko se ni gute mucumbikira abaturutse ahandi mugashaka kwirukana abanyagihugu?

  3. FDLR si ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda- Amb. wa DRC muri UN
    Ariko nkuwo aba ambassadeur ate koko, amabuye yagaciro se abamariye iki nti mupfa nubukene ninzara ayo mabuye ahari, ese baribafata umunyarwand ari mukirombe acukura, wasanga nuwo ngirwa amabassadeur atanazi Nord kivu aho iherereye arugusoma mubitabo gusa

  4. FDLR si ikibazo gikwiye guhangayikisha u Rwanda- Amb. wa DRC muri UN
    Ariko nkuwo aba ambassadeur ate koko, amabuye yagaciro se abamariye iki nti mupfa nubukene ninzara ayo mabuye ahari, ese baribafata umunyarwand ari mukirombe acukura, wasanga nuwo ngirwa amabassadeur atanazi Nord kivu aho iherereye arugusoma mubitabo gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *