Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda umaze imyaka n’imyaka ukorera mu burasirazuba bwa epubulika ya Demokarasi ya Congo, waba urimo kwitegura kugaba ibitero bisa nk’iby’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, ariko nyuma yo kubona ko iyi migambi yavumbuwe yatangiye kubyikuraho ahubwo ibigereka ku Rwanda kimwe n’ubwicanyi imaze iminsi ikora muri Walikale.
Amakuru yizewe agera kuri Bwiza, avuga ko umutwe wa FDLR uteganya kugaba ibitero mu Rwanda byo guturitsa ibisasu hirya no hino mu gihugu cyane cyane ahateranira abanu benshi, mu rwego rwo guhungabanya umutekano no gutera ubwoba abashyitsi basura igihugu basanzwe ahanini bakururwa n’umutekano wacyo.
Ayo makuru akomeza avuga ko ndetse benshi mu bantu ba FDLR, umutwe Leta y’u Rwanda yemeza ko washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze iminsi bafatwa bitegura ibyo bitero ku butaka bw’u Rwanda, akaba ari nabo batanze amakuru.
Nyuma yo kubona ko iyo migambi yavumbuwe, FDLR ntabwo yaryumyeho ahubwo yahise yihutira kuyobya uburari mu itangazo ryashyizweho umukono na Cure Ngoma, Umuvugizi w’uyu mutwe, kuwa 17 Ukuboza 2025 .
Uyu mutwe mu itangazo ryawo wamenyesheje u Burundi, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko u Rwanda rurimo ruritegura kwigabaho ibitero hanyuma bikagerekwa kuri FDLR. Yavuze ko ibyo bigamije guhindanya isura ya FDLR (isanzwe atari nziza) no gutanga imamvu ingabo z’u Rwanda ziri mu burasirazuba bwa Congo.
FDLR yemera ko abazagaba ibitero ari bamwe mu bantu bayo, ivuga ko ariko bitandukanyije na yo nyuma yo kubeshywa no kwizezwa kuzacyurwa mu mutekano no kwizezwa imyanya myiza igihe bazaba bari mu gihugu.
Itangazo rikomeza rivuga ko ndetse abo bantu ari nabo bari inyuma y’ibitero biherutse kugabwa muri Teritwari ya Walikale, byageretswe kuri FDLR. Iki ngo ni icyiciro cya mbere kandi icya kabiri kizabera ku butaka bw’u Rwanda.
Uyu mutwe ukomeza uvuga ko ugitereje gutaha mu Rwanda binyuze mu biganiro by’amahoro hagati y’Abanyarwanda, kandi udateganya gutera Congo cyangwa ikindi gihugu.
FDLR itangaje ibi nyuma y’uko imaze igihe igenda icibwa intege n’ibitero bya AFC/M23 mu bice yagenzuraga bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, nubwo ugifite ibirindiro bikomeye muri Rutshuru na Walikale, aho uherutse kugaragarizaubugome n’uburakari budasanzwe yica abaturage ndetse itwika umudugudu wose.





