Mu gihe hasigaye igihe gito ngo habe amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ibintu byongeye kujya mu rujijo, amakimbirane n’ibihuha bikaba bikomeje kuganza ibivugwa kuri ayo matora.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, FERWAFA yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe. Shema Ngoga Fabrice, wiyamamaje ashyigikiwe na AS Kigali, ni we wenyine wemerewe ku rutonde, ari kumwe n’itsinda ry’abantu 8 yifuza ko bazafatanya kuyobora.
Ibi ariko ntibyavuzweho rumwe, kuko hari abandi batanze kandidatire bavuze ko bagiye bananizwa mu buryo bidasobanutse ubwo bashakaga ibyangombwa bikenewe.
Tariki ya 18 Nyakanga 2025, Rubegasa Hunde Walter nawe yari yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuyobora FERWAFA. Yatanze kandidatire ye ndetse anagaragaza itsinda ry’abantu 8 bari kumwe.
Ariko bidatinze, uyu mugabo yaje gukuramo kandidatire ye atanga impamvu avuga ko ari iz’umwihariko, ariko nyuma y’icyumweru, yatangaje ko yatinze kubona ibyangombwa yasabwaga kandi byagombaga kuboneka mu masaha 24 gusa.
Yagize ati: “Twabajije impamvu icyangombwa kiboneka mu masaha 24, twe twamaze iminsi 5 tutarakibona. Nyuma dushaka amakuru, tumenya byinshi, ibyo byinshi ntabyo mvuga.”
Ibyo byangombwa harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu atakatiwe n’inkiko (Criminal Record), ariko babibonye iminota 3 gusa mbere y’uko igihe ntarengwa kigera.
Rurangirwa Louis, umwe mu bari mu itsinda rya Walter wari kuzahagararira Komisiyo y’Imisifurire, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amusaba kwinjira mu kibazo cya FERWAFA, avuga ko hari ibiri gukorwa mu ibanga n’akarengane.
Nyuma y’ibi bibazo, bamwe mu bakunzi b’umupira batabaje Minisiteri ya Siporo, basaba ko amatora yahagarikwa kugira ngo habeho umucyo. Byanavuzwe ko Minisiteri yaba yayahagaritse, ariko ayo makuru yaje guhakanwa.
FERWAFA nayo yasohoye itangazo rigira riti: “Amatora azaba nk’uko byari biteganyijwe, ibivugwa ko yahagaritswe na Minisitiri ni ibihuha.”
Si ubwa mbere FERWAFA igarutsweho mu makimbirane n’ibibazo by’imiyoborere. No mu matora aheruka, aho Munyentwari Alphonse yatsindiye kuyobora ishyirahamwe.
Ubu nabwo, bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iyi komisiyo bavuga ko iyo bigeze ku matora ya FERWAFA havukamo ibibazo, ibihuha n’icyizere gike mu mikorere.




