whatsapp_image_2026-01-18_at_17.26_21-42476

FERWAFA yaruciye irarumira ku cyemezo cy’umusifuzi Jabo, yamagana abafana ba APR FC 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaganye abafana ba APR FC bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bayoboye umukino ikipe yabo yaguyemo miswi na Al-Merrikh, ariko ntibwagira icyo buvuga ku cyemezo cyatumye bakora igisa n’imyigaragambyo.

Ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama ni bwo APR FC yaguye miswi 0-0 na Al-Merrikh, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu icyakora yashoboraga kubona amanota atatu, iyo umusifuzi Jabo Aimé Aristote atanga igitego cyatsinzwe na Yussif Dauda watereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina avuga ko habayeho kurarira.

Igitego kicyangwa, abafana ba APR FC, bahise batangira kuririmba bati “umufana wa Rayon Sports, yariye, ubutabera, ntaho tujya, ni ibisambo, aziyahura, birakabije.”

Na nyuma y’uko umukino wari urangiye, aba bafana banga kuva muri Stade mu gihe cy’iminota 30 bari kuririmba izo ndirimbo, bisaba ko haza inzego z’Umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda zari zicunze umutekano ku kibuga, babasohora ku ngufu.

Nyuma yo kugera hanze ya Stade, aba bafana bakomeje kugaragaza ko ikipe yabo yakorewe akarengane, ndetse  bakomereza ku biro by’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo na ho bahagaragarize “akarengane” kabo.

Iri shyirahamwe mu itangazo ryasohoye kuri uyu wa Mbere, ryavuze ko ryamaganye bariya bafana kubera ibikorwa byabaranze.

Riti: “Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League, buramagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al-Merrikh SC kuri iki cyumweru, tariki ya 18/01/2026.”

FERWAFA yavuze ko “abo bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’icyicaro cya FERWAFA. Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda.”

Ku bwa FERWAFA “kutishimira ibyemezo by’abasifuzi ntibikwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo abakunzi b’umupira w’amaguru bose bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.”

Yunzemo ko nk’abanyarwanda, umupira w’amaguru ukwiye gushimangira ubumwe n’ubworoherane ndetse ko nta na rimwe ukwiye kuba impamvu y’ubushyamirane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. abafana ba APR bajye bamenya ko hari amarangamutima bagomba kumira. niba bakora cg bavuga nkabafana bikipr ntavuze, ubwo abandi bo bazakora iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *