whatsapp_image_2025-10-25_at_4.50_22_pm_13_-2-8dff4 (1)

FERWAFA yateye utwatsi APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryasesenguye neza ubusabe bw’ikipe ya APR FC yasabaga gusuzuma imisifurire mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports ku wa 25 Ukwakira 2025, ariko risanga umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, FERWAFA yavuze ko Komisiyo ishinzwe imisifurire yasuzumye amashusho y’umukino wose ndetse ikanasesengura ibyemezo byafashwe n’abasifuzi bayoboye uwo mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Nyuma yo gusesengura byose, komisiyo yanzuye ko nta kosa rikomeye ryagaragaye ku byemezo byafashwe.

Iti: “Komisiyo imaze gusuzuma neza amashusho, yasanze umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino.”

Iyi ngingo isobanuye ko ubusabe bwa APR FC bwo gusubirwamo cyangwa guhanwa kw’abasifuzi butemewe. FERWAFA yatangaje ko ibisobanuro birambuye ku byavuye muri ubu bushakashatsi byashyikirijwe inzego zibifitiye ububasha n’ababifitemo uruhare.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Kiyovu Sports, ikipe ya APR FC yari yatangaje ko itanyuzwe n’imisifurire y’uwo mukino, cyane cyane ku byemezo by’umusifuzi Rulisa Patience.

APR FC yavugaga ko yangiwe penaliti ku ikosa ryakorewe umukinnyi wayo Denis Omedi, ndetse ko ikarita itukura yahawe Ronald Ssekiganda ku munota wa 81 itari ikwiye.

Mu itangazo ryayo, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yasabye imbabazi abafana, ivuga ko yizeye ko inzego zishinzwe imisifurire zizakora iperereza rigaragaza ukuri, kugira ngo ubutabera buboneke.

Nyuma y’iri tangazo, FERWAFA yagaragaje ko komisiyo yayo ishinzwe imisifurire ikora mu mucyo, kandi igamije kurengera ubunyangamugayo n’ubutabera mu mikino yose.

Yasabye amakipe n’abafana gukomeza kugira icyizere mu mikorere yayo no gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uwo mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, bituma APR FC ikomeza kugira amanota arindwi mu mikino itatu, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Rutsiro FC ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *