WhatsApp-Image-2025-05-16-at-14.08.47_a72f5189

FIFA yahannye Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryamaze gushyiraho ibihano bikomeye kuri Rayon Sports FC nyuma yo kunanirwa kubahiriza icyemezo cyafashwe n’uru rwego mu rubanza rurebana n’umutoza wahoze atoza iyi kipe, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo Junior, uzwi nka Robertinho.

Mu ibaruwa yoherejwe ku wa 9 Ukwakira 2025 n’ishami rya FIFA rishinzwe ibihano, rikorera i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FIFA yatangaje ko Rayon Sports itubahirije icyemezo cyari cyafashwe mu rubanza ref. no. FPSD-19705, rwategekaga iyi kipe kwishyura Robertinho amafaranga angana na $22,500 (asaga miliyoni 30 Frw).

Binyuze mu ibaruwa ifite numero FDD-25527, FIFA yamenyesheje ko yahise ishyira kuri Rayon Sports ibihano byo guhagarikwa kwandikisha abakinnyi bashya, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

FIFA yagize iti: “Kubera ko Rayon Sports Association itarubahiriza icyemezo cyafashwe, twamenyesheje ko iyi kipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya ku rwego rwose kugeza yishyuye umwenda ifitiye Roberto Oliveira Junior, kandi ibyo bihano bishobora kumara igihe cy’ibihe bitatu byose by’iyandikwa ry’abakinnyi.”

Iyi baruwa kandi yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) guhita ishyira mu bikorwa iri tegeko rya FIFA niba bitarakorwa, ikabuza Rayon Sports kongera kwandikisha abakinnyi kugeza ubwo izaba imaze kurangiza neza ibyo yasabwe.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Américo Espallargas, Umuyobozi w’Ishami rya FIFA rishinzwe ibihano (Head of Disciplinary), kandi kopi yayo yoherejwe kuri Robertinho, Amanda Borer, FERWAFA, n’ishami rya FIFA rishinzwe amategeko n’ubugenzuzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *