Umugeni yarashwe aricwa mu ijoro ry’ubukwe bwe mu mudugudu uri hafi y’Umujyi wa Avignon uherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Bufaransa nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bipfutse mu maso barashe.
Umwe mu bakekwaho kurasa na we yiciwe mu kurasana n’abashinzwe umutekano kwakurikiye, mu gihe umukwe n’umwana w’imyaka 13 bakomeretse bikabije muri uko kurasa kwabereye mu mudugudu wa Goult.
Umuhigo urimo abapolisi benshi na kajugujugu wahise utangizwa ku mubare utazwi w’abakekwaho iki gikorwa babashije gutoroka nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Abayobozi bo bavuga ko bafunguye iperereza ku bwicanyi no kugerageza ubwicanyi.




