France: Umwana w’amezi icyenda yapfiriye mu modoka nyuma y’aho nyina amwibagiriwemo

Umwana w’amezi icyenda yitabye Imana nyuma y’uko nyina amwibagiriwe mu modoka ifunze ,kandi iparitse ku zuba ryinshi .

Nyina w’umwana, ufite imyaka 35, yamenyesheje abashinzwe ubutabazi ko yibagiriwe umwana mu modoka ye, yari iparitse imbere y’inyubako yabo, i Mézières-les-Cléry.

Abafasha mu by’ibanze bakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo babe batabara urwo ruhinja hakoreshejwe uburyo bwa “Staying Alive”, ariko biba iby’ubusa kuko bahageze urwo ruhinja rwarangije gushiramo umwuka.

Umwana yamaze igihe kinini mu modoka mu bushyuhe bugera kuri 62°C, bikekwa ko yaba yahitanwe no kubura umwuka, mu gihe nyina w’uwo mwana yari ahugiye mu gushyira ibintu mu bubiko akaza kwibagirwa ko yasize umwana we mu modoka.

Nk’uko Emmanuel Delorme yabitangarije ikinyamakuru Le Soir yavuzeko abashinzwe ubutabazi, bagerageje kongera kumugarura ariko bikanga. Abashakashatsi basanze ubushyuhe bwageze ku gipimo cya 62°C mu modoka.

Nyina w’umwana, mu kababaro kenshi yahise ajyanwa mu bitaro kugirango akomeze yitabweho n’abaganga. Haracyategerejwe kumenya icyaba cyateye urupfu rw’uwo mwana ,mu gihe Ubushinjacyaha bwa Orléans bwatangiye iperereza ku byaha by’ubushake buke, nk’uko umushinjacyaha wungirije Emmanuel Delorme yabitangarije France Bleu Orléans.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *