Abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamazwa zizwi ku izina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayaziriitse ku gasozi, zikayiraramo zikica ihene esheshatu n’intama ebyiri, bagiye gushumbushwa n’Akarere ka Gakenke .
Ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo 2024, nibwo izo nyamanswa zishe amatungo aho abo baturage bo mu Kagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo bagiye gucyura amatungo yabo batungurwa no gusanga yose yapfuye.
Gasasa Evergiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, yatangarije Kigali Today, ko mu kwirinda ingaruka izo mbwa z’ibihomora zateza abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’inzego z’umutekano bateze izo nyamaswa hifashishijwe umuti, imbwa ebyiri mu rizo zihita zipfa.
Mu gihe abiciwe amatungo bari bakiri mu rujijo bibaza ku gihombo batewe n’izo nyamaswa zabiciye amatungo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aim? Fran?ois, yatanze ubutumwa bubahumuriza, avuga ko Akarere kiteguye kubashumbusha.
Ati: ‟Izo nyamaswa zishe amatungo y’abaturage, ni imbwa z’ibihomora, zamaze gutegwa zirapfa kugira ngo zidakomeza guhombya abaturage. Bariya baturage amatungo yabo yapfuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burabashumbusha”.
Ni imbwa zikomeje kugaragara cyane cyane mu masaha y’umugoroba zizerera mu duce twegereye umuhanda Kigali-Musanze, aho bikekwa ko zizanwa n’abakire baturuka mu Mujyi wa Musanze n’uwa Kigali, bakitwikira ijoro bakazijugunya mu duce tw’ibyaro, birinda kuzimukana aho baba bateganya kwimukira mu tundi duce dutandukanye tw’Igihugu.




One Response
Gakenke: Abo imbwa ziciye amatungo bagiye gushumbushwa
si akarere ni ubwishingizi. niba imbwa zifite shebuja niwe wirengera ibyangijwe.