Umushinga wa “Evangelical Development Fund” waje wiyita ikigo cy’imari, abaturage bo mu Karere ka Gakenke wakoreragamo, badatinya kwita uw’abatekamutwe, umaze imyaka igera kuri ine ubambuye amafaranga batanze babwirwa ko yari imigabane izabahesha inguzanyo zizatuma biteza imbere, aho abaturage bashinja abayobozi b’ibanze kuba ari bo bawubashishikarije none bakaba bari mu ngaruka z’igihombo batewe.
Uyu mushinga wahawe uburenganzira bwo gukorera mu Karere ka Gakenke kuva mu 2015, hahita hatangira ubukangurambaga burangajwe imbere n’abayobozi mu mirenge ine yo muri aka karere basaba abaturage kuwuyoboka, basabwa gutanga amafaranga 10,000 na 2000 byo kugura agatabo, ubundi buri muntu akazajya yizigamira 10,000 Frw uko ashoboye kuzageza yujuje 50,000 Frw kugirango azemererwe guhabwa inguzanyo izamufasha kwiteza imbere.
Ubu bukangurambaga bwari burangajwe imbere n’abayobozi b’ibanze basaba abaturage kuyoboka uyu mushnga nibwo ngo bwatumye abaturage bawugirira icyizere.
Umwe mu baturage ati “Icyatumye tubizera, nuko ubuyobozi, ari bwo buturebera, ari bwo bwadushishikarije mbere na mbere kugirango dukorane n’iyo banki. Rero twabanye abayobozi ari bo babahaye uburenganzira ngo biyamamaze tugirango ni abanyakuri..”
Iyi nkuru dukesha Radio Tv1 ivuga ko benshi mu baturage bakoze ibishoboka ngo buzuze ibyo basabwaga vuba ngo bahabwe iyo nguzanyo babwirwaga, ariko bamwe bamaze kuzuza umugabane wabo batungurwa no kubwirwa ko abari bayoboye uwo mushinga batakiba hafi aho, none imyaka ibaye ine, abaturage bagihanganye n’ingaruka z’igihombo batewe.
Undi muturage ati “Nk’umuntu w’umuturage wari ufite ibihumbi bye nka 40, 50….ayo mafaranga akaba yarayatanze, ari nk’uwayaguze nk’itungo nk’ihene cyangwa intama aba amaze kugira ikintu yunguka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko iki kibazo bakimenye kandi bari batangiye kugikurikirana bagakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ariko bakaba bakomeje gushaka uko cyabonerwa umuti binyuze mu nzira z’amategeko kuko ipfundo ry’ikibazo ari igenda ry’uwari uhagarariye uyu mushinga wari wanyujijwe mu Itorero rya ADEPR.
Ati “Uwari ukiyoboye ni umupasitoro witwa Hatungimana Noah. Uwo mupasitoro ngo akaba yari yaraturutse i Burundi ahari ariko yabaga i Kigali. Yahise ngo ajya mu butumwa niba ari muri Israel ntiyagaruka i Kigali. Abari bakuriye icyo kigega bandi b’abaturage bavuga ko amafaranga yari konti yari muri banki y’abaturage i Kigali, abari basigaye badafite uburyo bwo kuba babasha kujya gukuraho amafaranga ngo bishyure n’ayo mafaranga y’abaturage.”
Avuga ko ari uko Covid-19 yajemo, ariko bari batangiye gukora urutonde rw’abatanze iyo migabane yabo ndetse bavuganye n’ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) kugirango bashobore gutanga ikirego ayo mafaranga ari kuri konti abe yakurwaho agasubizwa abaturage.
Abaturage ariko bo nubwo bizezwa ko basubizwa amafaranga yabo, bo barifuza ibirenze kubera igihe amaze bagasanga bakwiye kuyahabwa ari kumwe n’inyungu kuko abayafite bari kuyakoresha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ntabwo buzi neza umubare w’abaturage bafitiwe amafaranga, ariko urutonde rw’umurenge wa Kivuruga rugaragaraho abantu 19 bari bamaze gutanga amafaranga agera ku 530,000Frw.



