download (52)

Gare ya Nyabugogo izagendwaho n’asaga miliyari 140

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko inyigo yo kuvugurura no kwagura gare mpuzamahanga ya Nyabugogo igeze kure, ku buryo imirimo yo kuyubaka ku buryo bugezweho izatangira mu mwaka utaha wa 2025.

Ni mu gihe bamwe mu bagenda Umujyi wa Kigali bagaragaza ko imaze gusaza ku buryo itajyanye n’igihe.

Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo ihuriramo urujya n’uruza rw’abagenzi, abavuye cyangwa bajya mu Ntara 4 z’Igihugu ndetse n’abajya mu bihugu byo mu Karere.

Abanyura cyangwa bategera muri iyi gare bagaragaza ko itajyanye n’igihe ndetse n’ubwinshi bw’abayihuriramo, hakiyongeraho ibinyabiziga bigatera umubyigano, barifuza ko yavugururwa ikajyana n’igihe.

Nyamara umunsi ku munsi mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu nkengero z’iyi gare mpuzamahanga ya Nyabugogo hagenda hazamurwa imiturirwa y’ubucuruzi.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’imiturire n’ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence avuga ko inyigo yo kuvugurura mu buryo bugezweho gare mpuzamahanga ya Nyabugogo n’amasangano y’imihanda ahegereye igeze kure.

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu rwego rwo kwirinda umubyigano w’ibinyabiziga mu mihanda ikunze kugaragaramo ubucucike bw’urujya n’uruza, hagiye kubakwa ibirometero bisaga 100 by’imihanda ya kaburimbo no kuvugurura amasangano (Rond Point).

Gare mpuzamahanaga ya Nyabugogo yatangiye gukoreshwa mu 1988, biteganijwe ko imirimo yo kuyivugurura no kuyagura izatangira umwaka utaha wa 2025 ikazatwara amadorari y’Amerika ari hagati ya miliyoni 100 na 150, ni ukuvuga asaga miliyari 140 Frw.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *