Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Kanama, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gasabo dosiye iregwamo umugabo wagerageje kuroga umugore we umushyiriye umuti wica imbeba mu biryo.
Ibyo byabaye ku itariki ya 04 Kanama 2025 ahagana saa sita z’amanywa mu murenge wa Gatsata, akagari ka Nyamabuye, umudugudu wa Juru ubwo umugore w’uwo mugabo yatetse kawunga abwira umugabo we ko atari bumugaburire kubera ko atajya ahaha, undi amusubiza ko aramutse atamugaburiye hapfa umuntu.
Ibiryo bimaze gushya bivugwa ko umugore yinjiye mu nzu gato, umugabo we ahita afata umuti wica imbeba awushyira mu nkono, umugore amubonye yahise atabaza; umugabo afata ya kawunga ajya kuyimena ariko isashe yarimo uwo muti ndetse n’umwuko yakoresheje birafatwa byoherezwa gupimishwa muri Rwanda Forensic Institute (RFI).
Mu ibazwa rye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, Uregwa yahakanye icyaha akurikiranweho; avuga ko ari ivu yashyize mu biryo kugira ngo umugore nawe ntaze kubirya.
Icyaha cyo kuroga, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 110 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.




