Abaturage babiri bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo;Kwikiriza Olive na Mukagashugi Alphonsine bavuga ko bamaze imyaka 12 bategereje gutererwa kashi mpuruza kugira ngo urubanza rwabo rurangire. Aba baturage nk’uko RBA ibitangaza, ni bamwe mu bafite imanza bagitegereje ko zirangira harimo n’izaburanishijwe na Gacaca. Bavuga ko “bamaze imyaka isaga 12 barateje kashi mpuruza kugira ngo barangirizwe imanza, ariko kugeza magingo aya, ntibirakorwa.” Mu busesenguzi ku nzitizi zo gutinda kurangiza imanza cyangwa kutazirangiza muri rusange, abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragaza ko zimwe zishingiye ku baburanyi ubwabo, izindi ku bahesha b’inkiko. Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harisson asaba abashinzwe kurangiza imanza kwita kuri iki kibazo cy’irangizwa ry’imanza. Ati “Iyo tubonye urubanza rwaraheze mu mpapuro rutarangizwa ntabwo bidushimisha kuko akazi kakozwe n’inkiko kaba kagiye kuba imfabusa.” Mutabazi akomeza avuga ko “Ikindi cya kabiri hari igihe haboneka imanza zakagombye kuba zararangijwe zigaruka mu nkiko zikongera akazi, ari nayo mpamvu dushishikariza abo bireba kujya bemera ibyemezo byafashwe n’inkiko.” Imibare igaragazwa n’urugaga rw’abahesha b’inkiko, yerekana ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018-2019 hakiriwe imanza 484 harangizwa 253 zingana na 52.2%. Mu gihembwe cya 2 cy’uwo mwaka hakiriwe imanza 31 harangizwa 13 zingana 41,9%. Mu gihembwe cya 3 hakiriwe imanza 230 harangizwa 166 zingana na 71,1% mu gihe mu gihembwe cya 4 hakiriwe imanza 231 harangizwa imanza 155 zingana na 67,09%. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019-2020 hakiriwe imanza 277 harangizwa 180 zingana na 64.9%. Ni mu gihe kandi impuzandengo y’uburyo imanza zirangizwa ku mwaka igera kuri 64% by’iziba zakiriwe zose.Related



