Gasabo: Hakomeje kwibazwa icyihishe inyuma y’igitero giherutse kugabwa n’abagizi ba nabi ku baturage ba Ndera

Kugeza ubu harakibazwa icyaba cyihishe inyuma y’igitero giherutse kugabwa n’abagizi ba nabi bitwaje ibirwanisho bibasiye abaturage bo mu Murenge wa Ndera bakabatemagura, aho mu ijoro ryo kuwa 01 rishyira kuwa 02 Gashyantare bamwe mu bakekwaho uruhare muri iki gitero batawe muri yombi na polisi.
Aba bantu bari bitwaje intwaro gakondo bateye ingo zitandukanye zo mu midugugudu 4 y’utugali 3 two mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo, batemagura abo basanze mu ngo ndetse n’abatabaraga nabo bakabatema. Ibi bikaba byarabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro kuwa Kabiri.
Icyagaragaye nuko aba bantu nubwo byari byaketswe ko ari abajura hari ibindi bari bagendereye kuko nta kintu bigeze biba iryo joro usibye gutema abantu nk’uko abaturage babyemeza, ahubwo ngo bakaba baragaragaje ubugome bukabije.
Iyi nkuru dukesha Radio 10 ikomeza ivuga ko bikiba hahise haba umukwabu ku bufatanye bw’inzego z’umutekano abaturage bagatabarwa abakomeretse bakajyanwa kwa muganga nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndera.
ACP Elias Mwesigye, Umuyobozi wa Police mu mujyi wa Kigali, avuga ko aba bagizi ba nabi bagerageje no gufata ku ngufu umukobwa, ariko inzego z’umutekano zikabamutesha batarabigeraho.
Uyu mukwabu ngo wibanze ku badafite ibyangombwa, ufatirwamo abantu 18 barimo 13 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *