Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 13 Kanama 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo hateranye inama y’Ubuzima ku rwego rw’Akarere, yitabiriwe n’ibyiciro bitanduakanye bikora ku buzima birimo abahagarariye Ibitaro bya Kacyiru na Kibagabaga, abafite amavuriro yigenga, abafite amavuriro y’Ibanze(health post, Abayobozi b”ibigo Nderabuzima, bakozi bashinzwe ubuzima ku Mirenge n’uhagarariye Division ya Malaria muri RBC.
Muri iyi nama haganiriwe ku ngingo zikurikira :
1.Uburyo bushya bwo kuvura malaria aho baganiriye ko imiti ya Malaria mishya 3 izajya isimburana buri mwaka hagakoreshwa umuti umwe, umwaka ukurikiye hagakoreshwa undi bityo bityo mu myaka 3 bikazatangira kuva mu kwa Cyenda 2025
2. Imitangire ya raporo y’amavuriro hagaragajwe ko amavuriro menshi adatanga raporo ibi bikaba bigira ingaruka ku igenamigambi bityo hakaba ibibazo by’miti kubera ko imibare yose iba itagarajwe
3. Imihigo :hagaragajwe ibimaze gukorwa mu kwezi kwa.7 basabwa gufata ingamba hakiri kare:: harimo ubukangurambaga, gutanga raporo , gutanga serivisi.
Iyi nama iba buri gihembwe igamije kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire no gutanga serivisi nziza mu buzima.




