Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira, bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi.
Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 13/10/2025 mu Mumudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Indatemwa, Umumurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo ubwo uyu mukecuru bamumenagaho lisansi bakamutwika akajyanwa kwa muganga yagerayo agahita apfa.
Umwe mu bakurikiranwe nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, ni umugabo w’imyaka 41 uyu mukecuru mbere yo gupfa yavuze ko ari we wamutwitse. Abaturanyi babo bemeza ko yari asanganywe amakimbirane n’uwo mukecuru, kuko yamushinjaga ko yamurogeye abana.
Undi ukurikiranwe n’umugabo abaturage babonye acaracara hafi y’urugo rw’uwo mukecuru mbere y’uko icyaha kiba. Abaregwa bose bahakana icyaha bakurikiranweho.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake abaregwa bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107y’ Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.




