Inzego zishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali, kuwa Gatandatu ushize zataye muri yombi umugore witwa Florence Uvutseneza, nyuma yo kumufatana amadolari y’amahimbano 20,100 akabakaba miliyoni 19 z’Amanyarwanda.
CIP Marie-Gorette Umutesi, Umuvugizi w’Igipolisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Uvutseneza, w’imyaka 28, ukomoka muri Gicumbi, yafatiwe mu kabari kari mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo.
CIP Umutesi ati: “ Kuwa gatandatu kare, staton ya polisi ya Gatsata yakiriye amakuru ko Uvutseneza afite amadolari menshi, yari arimo kugerageza kugurisha binyuranyije n’amategeko. Uwatanze amakuru yanakekaga ko amafaranga ari amahimbano. ”
Yongeyeho ko nyuma yo kwakira aya makuru inzego z’umutekano zafatanyije mu guhiga Uvutseneza zimusanga ku kabari kari mu Gatsata nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho yari icyo gihe agerageza gutuburira umuntu n’amadolari y’amahimbano.
Umutesi avuga ko ubwo bafata Uvutseneza batasanze afite ayo mafaranga, biba ngombwa ko bashakisha mu cyumba cyihariye cya bar yasanzwemo baza kuyasanga muri plafond.
Bikavugwa ko Uvutseneza yari yabanje kwinjira muri icyo cyumba akabona uko agera muri plafond agahisha ayo mafaranga mu rwego rwo kwirinda kuyafatanwa.
Ngo si ubwa mbere kandi Uvutseneza afatiwe mu cyaha nk’iki. Yasohotse muri Gereza ya mageragere muri Kanama 2017 nyuma yo kumara umwaka afunze azira icyaha nk’iki.
Itegeko rishya rihana icyaha cyo gukoresha amafaranga mpimbano rivuga ko umuntu wese uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi ndetse agacibwa amande ari hagati ya miliyoni zirindwi na miliyoni icumi.



