csm_Gasabo_122321pdf_545dd2d8f3_f130dad671

Gasabo:Uwishe mugenzi we bakoranaga amuziza imyenda yarakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu ntangiriro z’icyumweru rwasomye urubanza mu mizi rw’umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wari ukurikiranyweho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize. 

Ni icyaha cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Bivugwa ko uregwa yamwishe amuziza gucyeka ko ariwe wamutwariye imyenda yari yaguze akayishyira mu modoka bari barayemo bombi aho nyakwigendera yarindaga igaraje.

Urukiko rukaba rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake; rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *