Kuri uyu wa 5 Kanama 2025, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yagaragaje ko inzego z’umutekano zafashe ingamba zikomeye zo kurinda umutekano mu Imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Kigali, ahazwi nk’i Gikondo, riri kuba ku nshuro ya 28.
Yavuze ko nubwo iri murikagurisha ari urubuga rw’ubucuruzi no kwidagadura, hatihanganirwa ibikorwa bishobora kubangamira ituze rusange.
Yagize ati: “Twashyizeho ingamba z’umutekano ku buryo abinjira n’ibicuruzwa byabo bifite uburyo bwo kubirinda. Hari imodoka zishinzwe kuzimya inkongi, abapolisi ndetse n’abakozi ba RIB bari maso.”
ACP Rutikanga yibukije ko hari bamwe mu bitabira Expo bagaragaza imyitwarire idahwitse irimo kwiyandarika, gutwara ibinyabiziga basinze, ndetse no guha ibisindisha abana. Yatangaje ko ibyo bikorwa byose bizahanwa uko bikwiye.
Yagize ati: “Ndasaba buri wese kwitwararika, kwirinda ibisindisha birengeje urugero no kwirinda kubitanga ku bana. Abanywa babikore mu rugero, kandi ntibemere gutwara imodoka banyoye.”




