Mu karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umukobwa wiyahuye ku munsi wa Saint-Valentin, bikarangira umuryango we ufashe icyemezo cyo kujyana umurambo we iwabo w’umuhungu watumye yiyambura ubuzima.
Byabereye mu kagari ka Bushobora ho mu murenge wa Remera.
Amakuru avuga ko ku wa 13 Gashyantare ari bwo nyakwigendera witwa Uwase Sandrine wari mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko, yavaga i Nyagatare akajya gusura umusore bigeze kubana nk’umugore n’umugabo ngo bishimane ku munsi w’abakundanye.
Akihagera ngo yasanze uwo yari agiye gusura ari kumwe n’undi mukobwa, kubyakira bimunaniye afata icyemezo cyo kwiyahura nk’uko Televiziyo ya BTN yabitangaje.
Amakuru avuga ko mbere y’uko nyakwigendera yiyahuza ibinini, yabanje kujya gutekerereza iwabo w’uwari umukunzi we ibyari bimaze kumubaho.
Nyuma y’urupfu rwa Uwase, abo mu muryango we bateguye imihango yo kumushyingura, ndetse iranatangira ariko bageze ku irimbi bihinduka induru nyuma y’uko hazamuwe ikibazo cy’uburyo bari kumushyinguza abo iwabo w’umuhungu batagize icyo babafasha.
Byarangiye abari bagiye gushyingura banzuye gukura umurambo ku irimbi bajya kuwurambika ku muryango w’iwabo w’uwari umukunzi we, baritahira.
Umurambo ngo waraye hanze muri urwo rugo, gusa ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare biba ngombwa ko ubuyobozi bw’umurenge wa Remera butanga amafaranga yo kwishyura irimbi ari na yo yari yabaye intandaro yo guhagarika imihango yo gushyingura, umurambo ugakurwa mu mva.
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwaboneyeho gutanga ubutumwa ku bawutuye ko abashakanye bakwiye “gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.”




