Umwarimu witwa Justin Hakizimana wigishaga ku Ishuri Ribanza rya EAR mu riherereye mu Karere ka Gatsibo yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Hakizimana yari umwarimu ku ishuri riherereye mu Kagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.
SP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko mu ma saa mbiri za mu gitondo (08h00 a.m) Polisi yahawe amakuru ko hari umuntu wikingiranye mu nzu.
Bahageze babaza uwari umucumbikiye ababwira ko ari umwarimu wari asanzwe abyuka akajya mu kazi, ariko noneho bitabaye.
Polisi n’inzego z’ibanze na bo bakomanze ntihagira ukingura, biba ngombwa ko bica urugi bageze mu nzu imbere basanga umwarimu amanitse mu mugozi yapfuye.
Abaturage baho bavuze ko nta mpamvu izwi yaba yatumye uriya mwarimu w’imyaka 49 y’amavuko yiyahura, kuko ku itariki ya 30 Ugushyingo 2025 ngo yari yishyuye abantu bose yari afitiye amadeni.
Umurambo we wajyanwe ku Bitaro bya Kiziguro ngo ukorerwe ibizamini mu gihe iperereza rikomeje.




