whatsapp_image_2024-11-24_at_22.17_57.jpg

Gatsibo: Urupfu rwa mwarimu Kanyamugara rukomeje kuvugisha benshi

Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Gasange haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff wari umwarimu kuri GS Gategero wapfuye akiri mu kwezi kwa buki.

Amakuru BWIZA ihabwa n’umuntu wari umuzi neza,avugako uyu mwarimu yari asanzwe ababanira neza,ari nyangamugayo doreko ngo yari anahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, mu murenge wa Gasange.

BWIZA yashatse kumenya icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwe,ariko utashatse ko amazina ye ajya ahabona yavuzeko ibirimo kuvugwa cyane ari uko uyu Kanyamugara yaba yarahumanyirijwe mu bukwe bwe, yari amaze iminsi akoze,doreko yari akiri mu kwezi kwa buki.

Bivugwa ko akimara gukora ubukwe aribwo yahise arwara.
whatsapp_image_2024-11-24_at_22.17_57.jpg
whatsapp_image_2024-11-24_at_22.17_59.jpg

Ni inkuru igikomeza gukurikiranwa…

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *