Kuwa 2 Kanama 2015, nibwo urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana wahoze ashinzwe urwego rw’iperereza i Burundi rwatangajwe, yishwe n’abantu bataramenyekana, abari bari aho yiciwe ngo bakaba barahise bakeka ko ari Perezida Nkurunziza wishwe bitewe n’uburyo umuhanda wari wateguwe nk’ugiye gucamo nyakubahwa.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru k’i Burundi, avuga ko mbere y’uko imodoka Gen Adolphe yari arimo iza, umuhanda wari wateguwe n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda (polisi), ko izindi modoka zari zahigitswe.
By’umwihariko ngo aho yagombaga gutererwa loketi hari hateguwe, abagenzi bari bahirukanwe mbere y’uko iyo modoka iza ihagana.

Abaturage batuye mu gace Adolphe yarasiwemo, baganira n’ibitangazamakuru batangaje ko ubwo Adolphe yaraswaga benshi bikanze bazi ko ari Perezida Nkurunziza urashwe; kuko nta muntu cyangwa imodoka byacaracaraga mu muhanda bazi ko Perezida agiye gutambuka.
Ubwo imodoka yari itwaye Gen Adolphe yagendaga mu muhanda ngo yari ikurikiwe n’indi ya Pick Up, ngo ikomeza kuyoma inyuma, zigeze imbere ngo yahise iyicaho yiruka cyane igabanya umuvuduko w’iyari itwaye jenerali.
Umusirikare wari wicaye inyuma muri iyo modoka ngo niwe wahise yohereza loketi ku modoka yari itwaye Adolphe, iya mbere irahusha, arongera yohereza indi ifata igice cy’imbere kuri moteri. Hafi aho ngo hari inzego zishinzwe umutekano ariko ngo nta numwe wigeze yivanga muri icyo gikorwa ngo abe yarasa atabara Gen Adolphe.
Nyuma y’izo loketi 2, mu bigaragara ngo Adolphe aho yari yicaye ibyo bisasu ntibyamukozeho, muri ako kanya ubwo Loketi ya 2 yaraswaga inyuma y’imodoka yari itwaye jenerali haje indi irimo abasirikare 4, bahita bava mu yabo begera iya Adolphe bahita bamurasa isasu mu gatuza.
Urujijo mu baturage:
Gen Adolphe Nshimiyimana ngo yari umuntu ukomeye cyane mu gisirikare cy’u Burundi, hagati aho abaturage bibaza impamvu abapolisi n’abasirikare batarashe izo modoka zari zitwaye abicanyi.
Abakoze ubwo bwica ngo bakimara kugarika Adolphe n’abari bamurinze; ngo bikomereje urugendo nta rwikange ngo barakurikiwe, ibi ngo bikaba byaragaragariye abaturage ko wari umukino wateguwe neza kandi inzego z’umutekano ziwuzi.
Willy Nyamitwe ngo niwe muyobozi wa mbere watangaje urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana, ariko mu byagiye bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye ngo ni uko agatego Gen Adolphe yaguyemo Nyamitwe ari mu bagateguye.
Ni inde wishe Gen Adolphe Nshimiyimana?
Imodoka yari irimo umusirikare warashe loketi ngo yari iya Gisirikare, iki ngo kikaba ari nk’ikimenyetso cy’uko yarashwe na bagenzi be, ngo kuko nta muntu wari kuva hanze akajya gufata imodoka ya gisirikare mu nkambi yarangiza akajya kurasa umuntu ukomeye bikarangira adafashwe.
Gen Adolphe ngo yarashwe n’umuntu wa hafi cyane kandi ukomeye,nk’uko amakuru yagiye atangazwa ngo Nkurunziza akaba akekwa ko yaba abifitemo uruhare.
Adolphe na Nkurunzuza ngo bari bamaze iminsi mu ntambara y’amagambo, ko Nkurunziza yanze ko umugore wa Adolphe ahabwa umwanya yifuzaga muri Sena, icyo kikaba aricyo cyabaye intandaro yo gutanguranwa ngo kuko Perezida yari yiteguye neza ko Adolphe azihorera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com



