Urubanza rwa Bosco Ntaganda, ushinjwa ibyaha by’intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruzatangira ku ya 2 Nzeli 2015 ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC) i La Haye mu Buholandi.
Ntaganda azisobanura ku byaha by’intambara 13, bitanu byo kwibasira inyoko muntu, ubwicanyi no kugerageza kwica, ibitero ku baturage, gufata ku ngufu n’ubucakara bushingiye ku gitsina, kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare, gusahura no gutoteza , byose byakorewe mu gace ka Ituri muri 2002 na 2003.

Urubanza rwe rwari gutangira ku ya 2 Kamena ariko rusubikwa kubera abamuburanira basabye igihe cyo kwitegura kubera ingano y’ibimenyetso byari byatanzwe n’ubushinjacyaha bwa ICC.
Ingabo za Ntaganda zishinjwa gukomeza guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo kuva 2006-2013. Ntaganda yishyikirije ambasade ya USA mu Rwanda muri Werurwe 2013 ubwo umutwe we M23 wacikagamo ibice. Ni uwa kane ukurikiranweho ibyaha by’intambara muri Congo.
Umukuru w’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, Sylvestre Mudacumura nawe akurikiranwe na ICC. Umutwe wa FDLR ushinjwa kwica no guhohotera abaturage ba Congo mu myaka 20 ishize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com



