Gen. Bunyoni byavugwaga ko yahunze u Burundi yaba yatawe muri yombi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yaba yatawe muri yombi.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bunyoni yatangajwe bwa mbere na Pacifique Nininahazwe usanzwe ari impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu, akavuga ko yayahawe n’incuti w’uriya wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi.

Uyu muntu Nininahazwe usanzwe akuriye ishyirahamwe FOCODE yirinze gutangaza amazina, yari amaze iminsi atabariza umuryango wa Bunyoni, bijyanye n’uko umugore n’abana be bari bamaze iminsi itanu bafungiwe iwabo mu rugo.

Amakuru avuga ko Gen Bunyoni byavugwaga ko yahungiye muri Tanzania yaba yafatiwe mu ntara ya Bujumbura.

Nta rwego na rumwe mu Burundi rurayemeza ku mugaragaro.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Martin Niteretse ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yari yemeje ko Gen Bunyoni ari guhigishwa uruhindu.

Ati: “Alain Guilllaume Bunyoni ntarimo kuboneka. Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubullika buri kumushakisha.”

Bunyoni wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi cyo kimwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, byatangajwe ko ari gushakishwa nyuma y’amasaha make ingo ze ziri muri Bujumbura no muri Komini Rutana aho avuka zisatswe n’abarimo Polisi ndetse n’abakozi b’urwego rw’ubutasi.

Ni nyuma yo gukeka ko zaba zihishemo za miliyari z’amafaranga y’Amarundi ndetse n’intwaro.

Iryo saka ryakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’abarimo Colonel Désiré Uwamahoro ukuriye Brigade ya polisi ishinzwe kurwanya imvururu na mugenzi we Alfred Innocent Museremu ukuriye ubutasi bw’imbere mu Burundi, bakekwaho kurya urwara Bunyoni bakamuteguza ko agiye gutabwa muri yombi akabona uko acika.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, amushinja gucura umugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Ndayishimiye ubwo yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, yavuze ko hari ibihangange mu Burundi bigambiriye kumuhirika ku butegetsi, bituma abenshi bakeka ko ari Bunyoni yavugaga.

Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.

Ati: “Mu bamfasha ndagira ngo iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu. Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, shyira hasi. Shyira hasi agahuru k’imbwa kahiye.”

Perezida w’u Burundi yagereranyije Bunyoni n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana.

Yasabye ’ba Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.

Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze [ku butegetsi]. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’état yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Yunzemo ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye. Uti niba uri umugabo hagarara imbere ye.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *