Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yasobanuye ko uyu mutwe wahisemo kwigarurira umujyi muto wa Nzibira mu rwego rwo gushyira iherezo ku bitero ihuriro ry’ingabo za Leta byagabaga mu duce dutandukanye zikoresheje kariya gace.
Gen. Byamungu yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri, ubwo yagiranaga inama n’abatuye muri uriya mujyi.
Ni inama yakoze nyuma y’iminsi itanu ingabo za M23 zirukanye FARDC na Wazalendo muri Nzibira, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye mu cyumweru gishize.
Byamungu yabwiye abatuye muri Nzibira ko ingabo za Leta ya Kinshasa zifashishaga uyu mujyi muto usanzwe ubamo ikibuga cy’indege mu kugaba ibitero muri bice bigize Teritwari ya Walungu; ibyatumye M23 ihitamo kuhigarurira.
Yaboneyeho kwizeza abaturage ko abana babo bagomba gusubira ku ishuri, ikindi za bariyeri Ingabo za Leta zari zarashinzwe ku mihanda zikaba zigomba kuvaho.
Ati: “Twaje kwigiza kure ikibi, ariko dukomeje kubahiriza agahenge. Guhera ubu amashuri ashobora kongera gufungura imiryango, ikindi za bariyeri mwahohotererwagaho ntabwo zizongera kubaho.”
Umuyobozi wa Teritwari ya Walungu, Madamu Nshengamungu Buhendwa wari kumwe na Byamungu, yasabye urubyiruko ayoboye kwiyunga kuri AFC/M23; anasaba Wazalendo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa kwishyikiriza uriya mutwe aho kwirirwa zihunga.
Kuri ubu amakuru avuga ko nyuma ya Nzibira umutwe wa M23 ushobora no kwigarurira umujyi wa Shabunda, ibivuze ko yaba ifungiye ingabo za Leta inzira zifashishaga zibona ibikoresho ndetse n’umusada.




