Gen Didier Nyambariza yatangaje aho bageze urugamba bise urwo guhirika Perezida Nkurunziza

Gen Didier Nyambariza umwe mu basirikare bahunze igihugu nyuma agatangaza ko yashinze umutwe wa gisirikare wo kuzagaruka mu gihugu ku ngufu uje guhirika Perezida Nkurunziza w’u Burundi ku butegetsi, kuri ubu yatangaje aho urugamba barugeze bitegura kugaruka.
Gen Nyambariza yabanje kugaruka cyane ku bwicanyi bumaze iminsi bukorwa mu Burundi, ubu bwicanyi akaba abuvuga nk’ubushingiye ku moko ndetse ko ubwo bwicanyi bwibasira abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza kuri manda ya 3.

Gen
Gen Didier Nyambariza

Ati:” bica uwo ari we wese utavuga rumwe nabo (CNDD FDD), niyo mayeri CNDD irimo gukoresha yica abarundi bose batavuga rumwe nayo ititaye ku moko,…”.
Yakomeje avuga ko urugamba simusiga barimo gutegura rwo kuvana Nkurunziza ku butegetsi bafata nk’uwishe Demokarasi y’u Burundi ngo ntaho ruhuriye n’ibyo kohereza ingabo z’ubumwe bwa Afurika (MAPROBU) i Burundi, ko urugamba rwabo rwihariye.
Ati:”Gufata ibirwanisho no guhitamo kurwana ntaho bihuriye n’inama z’ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afurika, ntaho bihuriye no kohereza ingabo za MAPROBU cyangwa kutazohereza, urugamba rwacu ni urwo kurwanira demokarasi yishwe kugera tukimenya Demokarasi kugeza n’uyu munsi”.
Gen Nyambariza avuga ko bafite ingabo muri Congo bakaba bafite izindi mu Burundi kandi zimaze igihe kitari gito, ko bafite gahunda yo gutera u Burundi, imitwe ya gisirikare ikaba imaze kuba 4 kandi yose uhuje umugambi wo guhirika Nkurunziza.
Akomeza anenga cyane Leta y’u Burundi ikomeza kwijundika ibihugu by’ibituranyi cyangwa ibindi, ko ntaho bihuriye n’ibibazo by’u Burundi ahubwo ko ari ubuyobozi buriho bwakuruye ibibazo.
Ati:” si Angola cyangwa se u Rwanda banditse accord y’i Arusha y’Abarundi, si u Rwanda, si Uganda cyangwa se RDC byategetse CNDD FDD ngo icagure Nkurunziza ngo ayihagararire kuri manda ya 3 dore ko ari nayo yateje ibibazo, ikibazo cy’u Burundi si icy’u Rwanda,Congo cyangwa se Tanzaniya, ikibazo cy’u Burundi ni icy’Abarundi ubwabo”.
Yasoje atangariza abarundi bose ko urugamba barugeze kure barutegura ariko ntiyatangaza umunsi n’isaha bazigaba ko ibyo ari ibanga rya gisirikare, ati: “Ibitumvikana n’ibidashoboka ku Mana birashoboka”.
Umwaka ushize ubwo amatora yategurwaga mu Burundi, uyu mujenerali yatangaje ko bishyize hamwe nk’abasirikare bitandukanyije na Nkurunziza, intego yabo ari iyo kuzagaba ibitero byo kuvana abarundi ku ngoyi bavuga ko bashyizweho na Nkurunziza na CNDD FDD.
Ubwo Nkurunziza yabyinaga intsinzi y’amatora hamwe n’abanyamuryango ba CNDD FDD, Gén Didier Nyambariza we yahise avuga ko amajwi yibwe na CNDD FDD mbere y’uko n’amatora atangira, by’umwihariko ko u Burundi bushobora kwisanga kwinjiye mu ntambara ikomeye kandi itari iy’amoko ahubwo ko ari iya Demokarasi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *