Gen. Jacques Ichaligonza niwe wagizwe komanda mushya w’ibikorwa bya Sokola 1

Gen. de Brigade Jacques Nduru Ichaligonza niwe wagizwe komanda mushya w’Ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, byatangaijwe ku nyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF, muri Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, aho mbere yo kugenwa kuri uyu mwanya yayoboraga ibikorwa bya Sokola 2 byo kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Gen. Ichaligonza asimbuye kuri uyu mwanya, Gen. Major Marcel Mbangu wari umaze imyaka ine ayobora Sokola 1 muri Beni.

Abantu bo muri sosiyete Sivile ya Beni bishimiye igenwa rya Gen. Ichaligonza, aho kuri bo icy’ingenzi ari uko uyu komanda mushya yashyira ingufu mu kugarura amahoro n’umutekano muri Beni.

Teritwari ndetse n’Umujyi wa Beni bimaze igihe byugarijwe n’umutekano mukeya ukunze guterwa n’inyeshyamba z’Abagande za ADF zishinjwa ubwicanyi butandukaye no gushimuta abasivili nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Mu ijambo aherutse kuvugira mu Nama ya 39 ya SADC, yasoje imirimo yayo kuwa 18 Kanama I Dar es Salaam, Perezida Felix Tshisekedi yasabye ko hashyirwaho umutwe uhuriweho n’akarere wo kurandura ikibazo cy’umutekano mukeya uterwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri Congo, mu isura y’ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *