Gen Kagame yatangaje umusaruro w’imirwano ya RDF n’ibyihebe mu mashyamba y’i Macomia

Maj Gen Alex Kagame uherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Joint Task Force Commander) muri Mozambique, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zongeye kugarura ituze mu karere ka Macomia, nyuma y’imirwano yari imaze ibyumweru izisakiranya n’ibyihebe.

Kuva mu ntangiriro za Kanama havuzwe amakuru y’uko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zari mu mirwano ikomeye n’ibyihebe. Ni imirwano yarimo ibera mu mashyamba y’inzitane ya Mucojo, agace gaherereye mu karere ka Macomia ku ntera y’ibilometero bibarirwa mu 100 uvuye i Mocimboa da Praia.

Ni imirwano amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zakoreshejemo za kajugujugu, ibifaru ndetse n’intwaro ziremereye mu rwego rwo kwirukana ibyihebe.

Maj Gen Kagame mu kiganiro aheruka guha Televiziyo ya TVM yo muri Mozambique, yavuze ko ituze ryamaze kugaruka muri kariya gace.

Ati: “Navuga ko kuri ubu ibintu byifashe neza kandi ibikorwa byacu byose birasanzwe. Abantu bamaze iminsi bakora urujya n’uruza nta kibazo.”

Yakomeje agira ati: “Turi gukora cyane kandi twashoboye guca intege umwanzi. Umwanzi twashoboye kumwirukana mu mashyamba ya Catupa, no mu duce twa Massalo na Mucojo. Operasiyo zimwe ziracyakomeje, ariko icyo navuga ni uko umutekano ucunzwe”.

Muri uku kwezi ni bwo Maj Gen Kagame n’ingabo yari ayoboye basoje ubutumwa bari bamazemo umwaka i Cabo Delgado, basimburwa n’irindi tsinda riyobowe na Maj Gen Emmy Ruvusha.

U Rwanda rufite ingabo muri iyi ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique kuva muri Nyakanga 2021.

Mu myaka irenga itatu ingabo za RDF zimaze muri iyi ntara, zashoboye kwirukana mu turere dutandukanye ibyihebe byo mu mutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah byari byarayiyogoje kuva muri 2017.

RDF kandi ifatanyije n’ingabo za Mozambique ndetse n’iza SADC kandi bashoboye gufasha ibihumbi by’abaturage bari baravuye mu byabo kongera gutahuka.

Icyakora kuva muri Nyakanga ubwo ingabo za SADC zatahaga, ibyihebe byatangiye kongera kujya guteza umutekano muke mu turere zagenzuraga; mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zikora operasiyo zo kubyirukana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *