Umwe mu bayobozi b’ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise mu Rwanda mu 1994 yasobanuye mu kwezi gushize uruhare rwe ndetse n’urw’ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa.
Gen. Jean Claude Lafourcarde yumviswe n’umucamanza Claude Choquet kuwa 12 no kuwa 14 Mutarama nk’umutangabuhamya wiboneye ibyabaye n’amaso ye, nk’uko AFP yabimenye kuri iki Cyumweru gishize.
Ikibazo nyamukuru yabajijwe kikaba ari ukuntu ingabo z’u Bufaransa zataye mu menyo y’interahamwe Abatutsi bari ku dusozi two mu Bisesero mu burengerazuba bw’u Rwanda kuwa 27 kugeza kuwa 30 Kamena 1994.
Ibi bikaba byarakozwe nyuma y’aho Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ishyirahamwe Survie, basabiye mu mpera z’Ugushyingo umwaka ushize ko abasirikare bakuru 2 b’u Bufaransa, Jacques Rosier na Marin Gillier babazwa uko byagenze icyo gihe.
Aba uko ari babiri bemeye ko ingabo z’u Bufaransa zasezeranyije abo Batutsi bo mu Bisesero ko zari kuza kubatabara kuwa 27 Kamena, ariko ziza kugaruka nyuma y’iminsi 3 ababarirwa muri magana muri bo bamaze kwicwa.
Ikindi cyabajijwe n’uruhare rw’uwari ukuriye igikorwa cya operation Turquoise ari we Gen. Lafourcarde, igikorwa cyatangijwe kuwa 22 Kamena mu gihe jenoside yari imaze amezi 2 arenga irimo kuba ntihagire icyo bakora mu gihe Loni yabohereje bafite inshingano yo guhagarika ubwicanyi byaba ngombwa hagakoresha imbaraga.
Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu basaga miliyoni, u Bufaransa bukaba bwarakomeje gutungwa urutoki bushinjwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi, by’umwihariko bushinjwa na perezida Kagame ubwe wari uyoboye ingabo zari iza FPR ari nazo zahagaritse jenoside, aho icyo gihe yabushinjaga gufasha ingabo za Habyarimana bari bahanganye.
Mu kwisobanura imbere y’umucamanza, Gen. Lafourcarde yavuze ko ikintu cyabagoye bakigera mu Rwanda ari ukumvisha ingabo za FAR ko batari baje kuzifasha. Yakomeje avuga ko zabakiriye nk’umukiza kubera ko u Bufaransa bwari busanzwe bwarazifashije guhangana n’ibitero bya FPR igihe kirekire.
Bamwe ngo muri aba basirikare b’u Bufaransa rimwe na rimwe ngo bumvaga batishimiye kuba abahoze ari inshuti zabo bari bagiye gutsindwa, ariko Gen Lafoucarde akomeza ashimangira ko bitababujije gukomeza icyari cyabazanye badafashije FAR.
Gen. Lafourcarde yavuze ko yibutsa ko nta n’isasu ingabo zari muri Operation Turquoise zigeze ziha ingabo za leta y’icyo gihe kandi ngo ahari ingabo z’u Bufaransa nta bwicanyi bwigeze buhabera.
Kuri we, nk’uko iyi nkuru ya AFP ikomeza ivuga, byasabye igihe kugirango bumve ukuri kwa jenoside nyuma yo kubona ibiturage bitwikwa n’ibyobo bishyingurwamo abantu. Avuga ko habayeho gufata ibintu nk’ibyoroshye ku ruhande rw’u Bufaransa n’amahanga muri rusange batumvaga ko abari abayobozi barimo gukora jenoside.
Ni muri urwo rwego nawe yemera ko yananiwe mu Bisesero. Yabajijwe impamvu batabanje gutata ngo bashake amakuru ahagije, maze asubiza ko bari umubare muto (abantu hagati y’120 n’130) kandi bafite amabwiriza ahamye bahawe bigizwemo uruhare n’ibihugu byo mu Burayi ndetse na Vatican yo kujya gufata ababikira babaga ku Kibuye.
Ngo banze rero kwinjira imbere mu gihugu bacunga umutekano batinya ko ingabo zabo zabigenderamo cyangwa zigahura n’ihungabana nk’iryo Abanyamerika bahuriye naryo muri Somalia. We ngo nta kindi yicuza nk’Abatutsi bishwe nyamara yarashoboraga kubatabara muri iyo minsi 2, ariko akavuga ko nabo bari bonyine.
Umwunganizi wa Gen Lafoucarde mu mategeko, Pierre-Olivier Lambert, yabwiye AFP ko umukiriya we yumva anejejwe no kuba amaherezo yaratanze ubuhamya bwe nk’uko yari amaze igihe abisaba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



