Gén. Maj. Ndindiliyimana yabwiye urukiko ko Twahirwa yari mu Nterahamwe zitwaraga nabi

Général Major Ndindiliyimana Augustin wayoboye jandarumori y’u Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Twahirwa Séraphin yari mu Nterahamwe zarangwaga n’imyitwarire mibi.

Ndindiliyimana ubarizwa mu Bubiligi nyuma y’aho urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda rwamugize umwere ku byaha bya jenoside, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose Pierre kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023.

Yasobanuriye urukiko ko abiganjemo urubyiruko rwo muri Kigali rwaranzwe n’ibikorwa by’urugomo mbere ya jenoside kandi ko mu Kwakira 1992, nk’uwari uyoboye jandarumori, yashyizeho komisiyo yari ishinzwe gukurikirana ababigizemo uruhare, kandi ngo abafatwaga barafungwaga.

Perezidante w’urukiko yamusabye kuvuga ku Nterahamwe zi Gikondo, asobanura ko zari zarashyize bariyeri mu mihanda, zigakora amarondo, kandi ko zakoraga ibikorwa yakwita “iby’iterabwoba” mu ngo z’Abatutsi.

Ndindiliyimana yasabwe kuvuga amazina ya zimwe mu Nterahamwe z’i Gikondo, asubiza ko harimo Twahirwa n’urubyiruko rwo mu Gatenga rwakinaga imikino ngororamubiri.

Uyu mutangabuhamya yasobanuriye urukiko ko hari ubwo jandarumori yagorwaga no guhagarika ibikorwa by’Interahamwe bitewe n’uko itari ifite abajandarume bahagije bagombaga kujya hirya no hino muri Kigali.

Bitewe n’ibikorwa by’urugomo Interahamwe zari zikomeje gukora, Ndindiliyimana yabwiye urukiko ko byageze aho ajya kureba Habyarimana Juvénal, arabimusobanurira, kandi ngo na we yemeye ko “Zitangiye kurengera”, “zikora ibikorwa bibi”.

Ndindiliyimana yabwiye urukiko ko mu Nterahamwe zitwaraga nabi harimo Twahirwa wari Perezida wazo muri segiteri Karambo (ubu ni mu Gatenga), Setiba Joseph na Ngirabatware.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko atigeze ahura na Twahirwa yasobanuye ko ubwicanyi bwakorewe i Gikondo hagati ya tariki 7 n’iya 11 Mata 1994 bwakozwe n’Interahamwe hamwe na bamwe mu basirikare bo mu mutwe warindaga abayobozi bakuru uzwi nka ‘GP’.

Uruhande rwunganira abaregera indishyi ntirwanyuzwe n’ibisobanuro Ndindiliyimana yatanze, rusobanura ko adashobora kuvuga ku bwicanyi Twahirwa ashinjwa kugiramo uruhare muri Kigali kuko umunyamategeko Me Vincent Lurquin wamwunganiye mu rukiko rwa Arusha ari we uri kunganira Twahirwa.

Me Lurquin yasubije uruhande rwunganira abaregera indishyi ko kuva yatangira kunganira Twahirwa, atigeze avugana na Ndindiliyimana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *