20250522_184734

Gen. Muhoozi yasabye imbabazi Gen. Salim Saleh

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi se wabo Gen. Salim Saleh amusezeranya ko agiye kwirinda kongera kuvuga u Budage mu kanwa ke.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Uganda n’u Budage, nyuma y’uko Igisirikare cy’iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda gishinje Ambasaderi w’u Budage gushyigikira imitwe iri kuvuka igamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, UPDF yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye n’u Budage, kubera imyitwarire idahwitse y’uriya mudipolomate.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Col Chris Magezi, yavuze ko ubufatanye bwose bwari busanzwe hagati ya UPDF n’u Budage “buzakomeza guhagarara kugeza ubwo hakemuwe byuzuye iki kibazo cya Ambasaderi [Mathias Schauer] ukomeje gukorana n’imitwe ya politiki n’iyitwara gisirikare ikorera mu gihugu irwanya Guverinoma ya Uganda.”

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifashishije urubuga rwe rwa X, na we yakunze kwikoma uriya mudipolomate, agaragaza ko ibyo Uganda imushinja bimureba nk’umuntu ku giti cye aho kugira aho bihurira n’igihugu cye.

Kuri uyu wa Mbere bwo uyu Jenerali yibasiye uyu mudipolomate, avuga ko atumva impamvu Uganda yohererejwe Ambasaderi mugufi kurusha abandi mu Budage kandi iki gihugu kizwiho kugira abantu barebare.

Ati: “Nk’uko amateka abigaragaza, Abadage bakwiye kuba ari bo bwoko bwa kabiri bugira abantu barebare cyane i Burayi, nyuma y’Abaholandi banywa amata menshi cyane nkatwe (Abahima, Abatutsi n’aba-Dinka). None kubera iki ku Isi yose, Ambasaderi ushobora kuba ari mugufi kurusha abandi bamwohereje hano?”

U Budage biciye mu muvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabwo, bwavuze ko ibikomeje gushinjwa Ambasaderi wabwo i Kampala, “biteye ikimwaro nta n’ishingiro bifite”, mbere yo gushimangira ko bubiteye utwatsi bwivuye inyuma.

UPDF ikomeje gushyira mu majwi uriya mudipolomate, mu gihe bagenzi be bo ku mugabane w’u Burayi baheruka kubwira Gen Saleh ko batewe ubwoba n’amagambo ya Gen. Muhoozi.

Amakuru avuga ko Saleh usanzwe ari murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaba yihanangirije Muhoozi, dore ko yanaherukaga gutangaza ko agomba kumushyira ku murongo.

Gen. Kainerugaba abicishije ku rubuga rwe rwa X, yasabye imbabazi uriya se wabo, anamwizeza ko atari bwongere kuvuga mu kanwa ke ijambo u Budage.

Ati: “Mu cyubahiro ngomba data wacu w’igihangange, Afande Saleh, sinzongera kuvuga u Budage cyangwa Abazungu. Nsabye imbabazi Afande Saleh niba narigeze musuzugura. Umbabarire Afande!”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *