Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, baganirije inzego z’umutekano z’u Rwanda, zitegura kujya mu butumwa bw’ amahoro muri Mozambique.
Kuri iki cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025 nibwo aba bayobozi bakuru bo mu nzego z’umutekano basuye abasirikari n’abapolisi bari mu kigo cya Gisirikare cya Kami mujyi wa Kigali, aho bitegurira kujya gusimbura bagenzi babo bari i Cabo Delgado muri Mozambique.
Maj Gen Nyakarundi yababwiye ko abo bagiye gusimbura bakoze inshingano zabo neza, bafasha mu kugarura amahoro no gusubiza ibintu ku murongo mu Ntara ya Cabo Delgado, bityo ko abagiye kugenda na bo bagomba gukomereza muri uwo mujyo, byaba ngombwa bakanarushaho.
U Rwanda rwohereje inzego z’umutekano zarwo zirimo abasirikare n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 ku busabe bwa Leta ya Mozambique.
Kuva muri uwo mwaka, inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, baciye intege imitwe y’ibyihebe yari yarayogoje iyi Ntara.
Mu 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa birimo kubera i Cabo Delgado, no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.




