20260109_084202

Gen. Nyakarundi yasuye APR FC yitegura kwesurana na Rayon Sports 

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, ku wa Kane yasuye APR FC mu myitozo i Shyorongi, mbere y’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yesurana na Rayon Sports mu mukino wo guhatanira Igikombe kiruta ibindi.

APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yemeje ko yasuwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, gusa ntiyahishura ubutumwa yahaye abakinnyi.

Icyakora bimaze kuba umugenzo ko mbere y’uko APR FC ihura n’uriya mukeba w’ibihe byose, abakinnyi bayo basurwa n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda buri gihe babumvisha uburemere bw’uriya mukino n’icyo kuwutsinda bivuze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza ni bwo APR FC izesurana na Rayon Sports, mu mukino wa Super Cup uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Amakipe yombi yaherukaga guhura ku wa 8 Ugushyingo 2025, mu mukino wa shampiyona wasize APR FC inyagiye Rayon Sports ibitego 3-0.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *