Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, yasuye Rayon Sports ikomeje umwiherero yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzayihuza na Singida Black Stars.
Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko mu mpanuro Gen. Nyamvumba yahaye iriya kipe “yibukije abakinnyi ko gutsindwa umukino ubanza bitavuze ko gukomeza bidashoboka.”
Yanababwiye kandi ko “no ku rugamba rwa Gisirikare bibaho gutsindwa umunsi umwe ariko ukazatsinda intambara.”
Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports izakina na Singida, mu mukino wo kwishyura isabwamo gutsinda ibitego biri hejuru ya bibiri kugira ngo igere mu ijonjora rya kabiri.
Ni nyuma yo gutakaza umukino ubanza yatsindiwemo kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0.




