Brigadier Général Brice Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wayoboraga Gabo ategerejwe mu murwa mukuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Kinshasa, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023.
Abasirikare bayobowe na Oligui bahiritse ubutegetsi bwa Bongo tariki ya 30 Kanama 2023, nyuma y’iminsi ine uyu munyapolitiki atsinze amatora yamwinjije muri manda ya gatatu nk’Umukuru w’Igihugu.
Igikorwa cy’aba basirikare cyamaganwe n’amahanga, by’umwihariko umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’uw’ibihugu biri mu karere ka Afurika y’uburengerazuba, ECOWAS, ihita ifatira Gabon ibihano by’agateganyo, birimo kutitabira ibikorwa byayo.
Ku mugoroba w’uyu wa 10 Ukwakira ni bwo byamenyekanye ko Gen. Nguema ategerejwe i Kinshasa, aho biteganyijwe ko arahura na mugenzi we uyobora RDC, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, bagirane ibiganiro hagati yabo byo mu muhezo.
Ubusanzwe, mu ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu habaho ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kuganira kwabo bombi, aho babazwa byinshi kuri iyi gahunda, ariko ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC cyatangaje ko cyakuruye amakuru y’uko kitari bubeho.
Gen. Nguema yarahiriye kuyobora Gabon by’agateganyo tariki ya 4 Nzeri 2023. Uruzinduko rwe rwa mbere yarugiriye i Brazaville muri Repubulika ya Congo tariki ya 1 Ukwakira 2023.
I Brazaville, Gen. Nguema yasobanuye ko yagiye gusura mugenzi we Denis Sassou Nguesso, nk’umuntu w’ingenzi mu karere ushobora gusobanurira abayobozi b’Isi ishingiro ry’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Gabon. Ati: “Ndanashaka ko ibihano byoroha kandi twizera ko tuzasubirana umwanya wacu mu mahanga.”
Mu byamenyekanye bijyana uyu musirikare i Kinshasa harimo ibi byatumye ajya muri Brazaville.



