Screenshot 2025-02-11 104035

Gen. Yakutumba wahawe kuyobora wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo ntakozwa ibyo kuganira na M23

Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa Mai-Mai Yakutumba, William Amuri Yakutumba, aravuga ko inyeshyamba ayoboye zitazigera zemera ibiganiro hagati ya leta n’umutwe wa M23 kuko byaba ari ukugambanira igihugu ndetse n’inzira yo kugicamo ibice.

Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’inama ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo bwagiranye n’imitwe ya Wazalendo itandukanye irimo Yakutumba, yari igamije kubasaba kuba inyuma ya Perezida Tshisekedi, gukorera hamwe no kwitegura umwanzi (M23) urimo kwerekeza muri iyi ntara nyuma yo gufata umujyi wa Goma wo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iyi nama hatowe umuyobozi w’inyeshyamba uzayobora aba Wazalendo bose muri Kivu y’Amajyepfo mu ntambara n’inyeshyamba za M23, aho uyu William Amuri Yakutumba wihaye ipeti rya general ari we watorewe kuyobora izi nyeshyamba zifatanya na Guverinoma ya Kinshasa.

Ati: ” Njye nishimiye aya matora kuko ni akazi tumenyereye gukora, kandi tuzagakora neza dufatanyije na guverinoma kugirango umwanzi tumwirukane ku butaka bw’igihugu cyacu cya Congo…turabizi umwanzi araje azanye n’imbunda natwe turazifite, kandi twemera ko Imana twe dusenga iri ku ruhande rwacu kuko ntitwigeze dushotora igihugu cy’u Rwanda….ariko nitwe dushotorwa.”

Ku bijyanye n’ibiganiro bikomeje gusabwa hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, Gen. Yakutumba yavuze ko badashobora kubyemera kuko byaba ari nko gutanga igihugu.

Ati: “Twe turabyanze rwose. Nta biganiro byose nk’ibyo Perezida Tshisekedi azakora. Mu gihe twe turi hano kandi turi inyuma ya Perezida Tshisekedi, adushakire ukuntu twabigenza ngo turwanye uriya mwanzi. Twe twamaganye ibyo kuvuga ngo habe imishyikirano cyangwa ibiganiro na M23. Ntibizashoboka. Kuko kugirana ibiganiro na M23 ni ukugurisha igihugu cyacu, ni ukugurisha uburasirazuba bw’igihugu, ni ugushaka kwemera amasezerano yabo M23 bakoze igihe bari bakiri CNDP. Bagiranye amasezerano yabo kandi ayo masezerano ni mabi cyane ashobora gutuma igihugu kigwa mu bibazo, gucikamo ibice.”

Hagati aho umutwe wa M23 wo ukomeje kwegera imbere muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru harimo n’umurwa Mukuru, Goma, aho muri week end yigaruriye agace ka Nyabibwe mu birometero 30 uvuye i Bukavu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *