Urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri rwahawe n’Ubwami bw’u Buholandi inkunga ya miliyoni 9.3 z’Amayero (Miliyari 9.4 frw) yo kubaka amashuri y’ubumenyingiro mu magereza yo mu Rwanda.
Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono hagati y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu muri Minisiteri y’Imari na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique de Man.
Nk’uko ayo masezerano abiteganya, ayo mafaranga azasohorwa mu byiciro bibiri, aho miliyoni 3,9 z’Amayero azajya mu Rwego rushinzwe amagereza akazifashishwa mu kubaka amashuri 10 y’Ubumenyingiro mu magereza 5 muri 13 ari mu gihugu, mu rwego rwo gufasha abagororwa kwiga imyuga izabafasha.
Abagororwa baziyandikisha muri aya mashuri bazarangiza bahabwe impamyabushobozi.
Ikindi gice cy’izi miliyoni 3,9 z’Amayero biteganyijwe ko mu guteza imbere ubushobozi bw’uru rwego rushinzwe amagereza (RCS)binyuze mu gutegura curriculum yuzuye y’amahugurwa ku bakozi bose barwo no guteza imbere gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe mu rwego rwo gufasha RCS kubahiriza ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu kwita ku mfungwa.
Ambasaderi w’u buholandi mu Rwanda akaba avuga ko aya mashuri azafasha imfungwa kumenyera ubuzima bushya nyuma yo kurangiza ibihano byazo no kuzifasha kuba abagize umuryango beza.
Izindi miliyoni 5,4 z’Amayero zizajya mu gufasha Urukiko rw’Ikirenga n’Ubuyobozi bw’Ubushinjacyaha bwa Leta (NPPA) mu kurushaho kubaka ubumenyi mu by’amategeko ku bacamanza n’abashinjacyaha.
Bizafasha kandi kugabanya imanza zitarangijwe ziri mu nkiko z’u Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.
Aya mafaranga kandi azajya mu bikorwa byo gufasha Ishami rishinzwe gukurikirana abakoze jenoside rikorera mu Bushinjacyaha bw’u Rwanda, mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bihishe mu bihugu bitandukanye ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Ambasaderi Frederique akaba yashimye amavugurura yakozwe mu rwego rw’ubutabera rw’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize, avuga ko igihugu cye kishimira ko cyabigizemo uruhare.



