Inteko ishinga amategeko ya Ghana ivuga ko umunshinga wo kunonosora itegeko rihana abatinganyi warangiye ku buryo umuntu wese uzajya yiyita cyangwa akagaragaza ko ari umutinganyi azajya abihanirwa.
Uwo mushinga w’itegeko unashyiraho igihano cyo kuba wafungwa kugeza ku myaka itanu igihe uhamwe no gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBTQ+.
Abadepite bashwishurije amagerageza yo gutuma igifungo gisimbuzwa imirimo nsimburagifungo no gutanga ubujyanama.
Iki ni cyo kimenyetso cya vuba aha kigaragaye cyo kurwanya uburenganzira bw’abatinganyi muri iki gihugu gikomeye ku mahame ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba.
Abanyamadini , abasenga mu buryo bwa gakondo, bari bamaze igihe basaba ko uyu munshinga wakwihutishwa maze ibyo kubemberereza abatinganyi no kubahendahenda bikarangira , ahubwo bahanwe.



