Iyo ugeze hirya no hino mu karere ka Gicumbi cyane cyane ku biro by’utugari tumwe na tumwe n’ahandi hahurira abantu benshi hamwe na hamwe kuko atari hose,uhasanga za televiziyo ,icyo abantu batari bake bahita bibaza akaba ari aho zaturutse ariko kandi bakanibaza icyo ziba zihamara mu gihe ziba zizimije cyangwa se hamwe na hamwe zitari mu bitereko zagenewe. 
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ka Gicumbi NTEZURUNDI Jack avuga ko izi televiziyo zijya kuza habanje kubaho ubukangurambaga mu rwego rw’ imiyoborere kugira ngo abaturage bamenye amakuru hanyuma bamenye ibikorerwa hirya no hino mu gihugu cyabo ndetse no hanze y’ imipaka.
Ntezurundi yagize ati:”Akarere, umirenge, akagari bakangurira imbaraga ziri mu kagali ni ukuvuga yenda ibigo by’ amashuri, ibigo nderabuzima n’ aho za SACCOs zubatse kuba bashyiraho kugira ngo abaturage bashyirirweho écrans ni ukuvuga televiziyo kugira ngo baze kureba izo za events cyangwa évenements cyangwa ibibera hirya no hino binyuze kuri icyo kigo ku buryo buri muturageabona amakuru arenze akarere arimo mu gihugu cyangwa se hirya no hino”.

Nubwo uyu muyobozi avuga ko izi televiziyo zashyizweho ngo buri muturage ajye amenya ibibera mu gihugu no hanze yacyo ariko, abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko izi televiziyo ziboneka hake cyane mu karere ka Gicumbi kandi ngo n’ aho ziri hari ubwo ziba zitaka cyangwa se zaranavanywe mu bitereko byazo cyangwa se zitaranigezwemo nubwo ibitereko byo byahaba.
Bamwe mu bo twaganiriye bagize bati:” Nibwo mbumvise ntabwo njye nari nakabimenye. Ku kagali se? Yewe niba zinahari simbizi,ku kagali ujyayo ugiye mu bintu by’ ibibazo ariko ntama écrans ubona ariko uyabonye wareba amakuru ariko ntayo tureba kuko ntaziba zihari.Abenshi biyamiriraga natangara bagira bati:”Reka daaaaaaaaaaaa! Ahubwo ni wowe tubyumvanye!”
Bamwe mu baturage kandi bavuga ko hari na za televiziyo ziba ziri kuri tumwe mu tugari ariko zihasereberera kubera ko bitakoroha kuzireba kandi nta muriro w’ amashyanyarazi uhari, ikibazo twinshi mu tugari dusangiye mu karere ka Gicumbi nubwo n’ aho uri usanga zitarebwa cyangwa se zitarimo kandi hazarahahoze.
Kuri iki kibazo cy’ ibura ry’ umuriro w’ amashanyarazi mu bice bimwe by’ akarere ka Gicumbi, ubuyobozi bw’ aka karere buvuga ko ngo bufitea gahunda yo kukwirakwiza amashanyarazi hose muri uyu mwaka wa 2016 kugirango aba baturage batabona uko babona amakuru na bo bagerweho n’aya mahirwe nkuko byatangajwe na Ntezurundi Jack.
Uyu muyobozi kandi yanakomeje asaba abaturage b’ aho izi televliziyo ziboneka kujya bitabira kuzikurikiranaho amakuru atandukanye,kugira ngo bajye bamenya ibibera mu gihugu no hanze yacyo kimwe na za gahunda za Leta zitandukanye.
Iyi gahunda yo gukwirakwiza za televiziyo mu bice bitandukanye mu karere ka Gicumbi cyane cyane ku biro bitandukanye by’ utugali ni umuhigo aka kari karihaye mu mwaka w’ imihigo 2013- 2014,ariko ikaba itararashe ku ntego yayo bitewe aahanini nuko ’ubwitabire bwari buke cyane no kuba hari ahatari hake harangwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi nubwo no ku biro by’ utugali tumwe na tumwe ntazihagaragara nubwo nyamara haba hagaragara ibyo ziterekwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/Bwiza.com



