Mu Murenge wa Shangasha wo mu Karere ka Gicumbi mu kagezi kitwa Waruhara hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Bahati wabonwe n’umwana w’umukobwa. Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
Nk’uko byemejwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Shangasha, Sindayigaya Celestin, ngo uwo murambo wabonwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2016.
Uyu mugabo yavuze ko uwo mwana yahise ahuruza se avuga ko abonye umusazi aryamye mu mazi, n’uko se agiye kureba asanga yarangije gupfa, na we yihutira kujya kubivuga mu buyobozi.
Iyi nkuru dukesha KT irakomeza ivuga ko nyakwigendera yari yabyukiye mu kiraka cyo guhura ibishyimbo mu murima wa Mukabutera Angelique, nyuma ngo aza kujya kuvoma amazi yo kunywa.
Kuri ubu harakekwa ko yageze kuri ako kagezi agakuramo imyenda akoga kuko bamusanze yambaye ubusa imyenda ye yose iri hejuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



