Gicumbi: Mu kwezi kumwe mu mudugudu umwe ku myaka imwe umusore wa kabiri yiyahuye mu buryo bumwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira iryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mutarama umwaka wa 2016 ni bwo hatangajwe inkuru y’ urupfu rw’ umusore Itangishatse Patrick.
Hari mu masaha ya saa atanu ashyira saa sita z’ ijoro ubwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 21 wabanaga na nyirakuru mu mudugudu wa Mukeri,akagari ka Nyarutarama umurenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi byavugwaga ko yitabye Imana.
Ubwo twahageraga mu masaha y’isaa kumi n’ ebyiri z’ igitondo twabashije kuvugana na nyirakuru w’uwo musore, Nyirandimubanzi Bernadette, maze atubwira ko uyu musore ngo yaba yari yateguye kwiyahura kare ntibamenya ibyo aribyo.
kwiyahura
Aganira na Bwiza.com n’ agahinda kagaragara mu maso yagize ati:”Mbere yuko yiyahura Itangishatse yari yabibwiye abana ariko njye sinari mpari,ngo yaragiye afata umugozi wari uri ku kiraro cy’ amatungo arangije awujyana mu nzu ye, hanyuma nje nsanga Itangishatse yaryamye nta kibazo ,muri iri joro rero nibwo yatashye nari niriwe mu rugo rwose ,yageze mu rugo nka saa yine z’ ijoro twese twiryamiye nuko mwene nyina aje asanga Itangishatse yishyize mu mugozi”.
Uyu mukecuru yanavuze ko imico y’uyu mwana itari myiza kuko ngo yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi byanatumaga atitwara neza.
Umuyobozi w’umudugudu wa Mukeri Ndahayo Jean Marie Vianney aganira na Bwiza.com yavuze ko Itangishatse yari afite imico y’ ubukenya aho yavuze ko yahoraga atuka abantu ababwira ko azabica akajya muri Amerika.
Yagize ati:”Yahuraga n’ abantu akabatuka, akavuga ko azabica , azajya muri Amerika yahoraga ari umuntu wasinze anyway n’ ibimogi atoteza imiryango ukabona ko koko wa mugani yashakaga kwiyahura nk’ uko yanabikoze.”
Yanavuze ko uyu musore mbere yo kwiyahura yari yiriwe mu Kabuga ka Muliza mu karere ka Rulindo anywa Kanyanga yavayo akanyura ku Mukeri wa Byumba naho akanywa hanyuma kaza mu gicuku ari na bwo ngo yaba yishyize mu kagozi.
Abajijwe igituma mu mudugudu we harimo ikibazo cy’ ibiyobyabwenge binatera ibyaha bitandukanye, Ndahayo yavuze ko ari bamwe mu rubyiruko rwigize indakoreka banywa bakanacuruza ibiyobyabwenge ariko avuga ko hafashwe ingamba zirimo no gukora urutonde rw’ ababikora bagashyikirizwa inzego z’ umutekano.
Muri uyu mudugudu wa Mukeri kandi muri uku kwezi kwa Mbere 2016 na bwo humvikanye urupfu rw’umusore witwa Haragirimana Eric mwene Gasana Emmanuel na Constance na we wari uru mu kigero cy’ imyaka 21 y’ amavuko wiyahuye yishyize mu kagozi kandi ngo mbere yuko apfa yari yanafatanywe ikiro cy’ urumogi ,uyu muyobozi w’umudugudu wa Mukeri akaba yatubwiye ko imico ye yari ihuye neza neza n’iy’ uyu Itangishatse Patrick wiyahuye kuko bombi bahoraga banywa ibiyobyabwenge birimo urumogi .
Kugeza ubu Bwiza.com ntirabasha kuvugana n’umuvugizi wa police mu ntara y’Amajyaruguru kuko umurongo we wa telefoni igendanwa utariho. Bwiza.com izakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *